Abarwanyi b’umutwe wa M23 bavuga ko batewe impungenge n’imyiteguro idasanzwe y’urugamba ikomeje kuranga ingabo za FARDC ku buryo bakeka ko zishobora kongera kubagabaho ibitero iganiro by’amahoro bitaragira icyo bigeraho.
Umwe mu barwanyi b’uyu mutwe yabwiye imboni ya Rwandatribune iri i Bunagana ko, hashize iminsi hari ibimenyetso byerekana ko ingabo za Leta ya Congo zitegura kubagabaho ibitero. Ibi babivuga ngo bashingiye ku ntwaro zidasanzwe zazanwe mu Kigo cya Gisirikare cya Rumangabo. Cyakora uyu murwanyi avuga ko nabo baticaye ubusa, aho yemeza ko isaha n’isaha FARDC yakongera kubagabaho ibitero biteguye guhita birwanaho.
Ibi bivuzwe nyamara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2022, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi agiranye ibiganiro na Amb Huang Xia , intumwa yihariye y’umunyamabaganga w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari , aho binavugwa ko mubyo baganiriye harimo no kumuha ubujyanama kuko ikibazo cya M23 cyakemuka burundu.
Kuwa 12 Mata 2022, nibwo M23 ibinyujije ku muvugizi wa Majoro Willy Ngoma yatangaje ko ihagaritse imirwano, mu rwego rwo guha umwanya ibiganiro bihuje impande zombi. Kuva icyo gihe M23 ntirogera kugaba cyangwa kugabwaho igitero n’ingabo za Leta ya Congo.