Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen Wilson Mbandi yasuye ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo guhashya umutwe wa ADF muri Ituri aho yahuriye na mugenzi we wa FARDC Gen Munsense Celestin .
Umuhuro w’abagaba b’ingabo z’ibihugu byombi wabereye mu mujyi wa Bunia w’Intara ya Ituri barebera hamwe aho ibikorwa bya gisirikare bihuje ibihugu byombi bihuriyeho bigeze.
Gen Mbandi wari uherekejwe na Ambasaderi wa Uganda muri Congo Kinshasa Eng. Kalisa, Umugaba w’ingabo za Uganda ziri muri ibi bikorwa Maj Gen Kayanja Muhanga, n’abandi basirikare bakomeye ba UPDF.
Uku gusuzuma ibikorwa by’ingabo kubaye nyuma y’amasezerano yiswe SOFA (Status of the Forces Agreement (SOFA) yasinywe hagati ya Leta ya Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w’ingabo Hon Vincent Ssempijja mu gihe ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yari ihagarariwe na Dr Gilbert Kabanda Kurhenga, Minisitiri w’ingabo wa RD Congo.
Ibikorwa bihuriwe n’ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Kongo Kinshasa byiswe “Shujaa Operation” bikaba byaratingiye kuwa 30 Ugushyingo 2021.
Kugeza ubu ntibiragera kucyo bigamije [Guhashya umutwe wa ADF] cyane ko uyu mutwe ukigaba ibitero byiganjemo iby’ubwiyahuzi no kugaba ibitero simusiga ahahurira imbaga y’abaturage.