Inteko ishingamategeko ya Repuburika ikaharanira Demokarasi ya Congo yatoye umwanzuro wo kongerera igihe ibihe bidasanzwe byashizweho na Perezida Tshisekedi “Etat de Siege” mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Mu badepite bagera kuri 317 abasaga 314 nibo batoye bemeza uyu mwanzuro naho babiri batora bawanga mu gihe umwe ariwe wifashe. Hari ku nshuro ya 22 “Etat de Siege” yongerewe igihe muri tuno duce duherereye mu burasirazuba bwa RD Congo
Guhera tariki 6 Gicurasi 2021 nibwo Perezida Felix Tshisekedi ya yashyizeho ibihe bidasanzwe mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu rwego rwo kongera imbaraga mu guhangana n’imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri utwo duce. Iyi Etat de Siege igamije gusimbuza abategetsi b’Intara, Teritware n’Imijyi bagasimbuzwa abasirikare n’abapolisi.
N’ubwo bimeze gutyo ariko Etat de Siege yakunze kunengwa n’Abakongomani batari bake bavuga ko nta cyo yabashije kugeraho kuva yashyirwaho 2021. Zimwe mu ngero zitangwa n’uko kuva yajyaho abaturage bagera ku 5000 bishwe n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye by’umwihariko umutwe wa ADF,FDLR iyi ikaba ari imitwe y’abanyamahanga n’indi mitwe y’abanegihugu izwi nka Mai Mai, mugihe inzu zisaga 380 zatwitswe ndetse ngo iyi mitwe y’inyeshyamba ikaba yaragabye ibitero bigera kuri 990 mu duce dutandukanye tugize uburasirazuba bwa DRCongo nk’uko byemezwa na raporo ya Tombo Yothama umudepite mu nteko ishingamategeko ya DR Congo ukomoka mu gace ka Butembo . Iyi raporo akaba aheruka kuyishikiriza Perezidansi n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde kuwa 15 Mata 2022 mbere y’uko ayishyira ku mugaragaro.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Depite Tombo Yothama yagize ati:” Ubu turi ku biro bya Perezidansi ya Repuburika kugira ngo tumuhe raporo igaragaza uburyo abaturage bicwa muri Beni no muri Kivu y’Amajyaruguru muri rusange kandi mugihe gito tuzabishyira ku karuhanda. Iyi Raporo irarebana kandi n’imikorere ya “Etat De Siege” idatanga umusaruro . Mu mezi 11 Etat de Siege igiyeho abaturage bagera 5000 bamaze kwicwa, amazu y’abaturage agera kuri 380 aratwikwa ndetse ibitero by’inyeshyamba ntibyahagaze’’
Kuwa 11 Gicurasi nibwo Perezida Antoine Felix Tshisekedi yafashe umwanzuro wo gusimbuza abategetsi b’abasivire abasirikare mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri . Perezida Tshisekadi akaba yarabikoze kuko yiyumvishaga ko ubuyobozi bwa Gisirikare muri kano gace k’uburasirazuba bwa DRCongo buzashobora gukora itandukaniro n’abasivile mu gufata ibyemezo bihamye byo guhashya imitwe yitwaje intwaro no kugarura amutekano muri tuno duce ariko umusaruro ukaba ukomeje kubura.
HATEGEKIMANA Claude