Mu karere ka Musanze, umurenge wa Muko mu kagari ka Kabudundu, umugabo yafashwe asambanyiriza umugore w’abandi muri butiki.
Ahagana mumasaa cyenda z’ijorozo ryo kuwa 13/4/2022 nibwo Uwitwa Nyirahabimana Leonille, yahurujwe abwirwa ko umugabo we Nzaramba David aryamanye n’undi mugore muri butiki yabo ubusanzwe uwo mugabo yararagamo.
Abaturanyi bakomeza bavuga ko umunsi umugore yari yaraye mu rugo, Nyirahabimana amaze kumva ko umugabo we ari kumuca inyuma yahagurukije umuhungu we w’imfura iryo joro bajya kuri butiki , bagezeyo Nyirahabimana arakomanga ,ubusanzwe Umugabo yumvaga umugore we akomanze akihutira kumukingurira gusa uwo munsi siko byagenze.
Nyirahabimana agira ati”Nabwiye umuhungu wanjye ko aguma ku muryango wo ku irembo njye nkajya kuwo mugikari ngezeyo nkomanze umugabo yanga gukingura , ariko numva arikuvugana n’undi muntu, nagiye kubona mbona arafunguye vuba vuba hahubukamo umugore yirukanka cyane, nanjye mwirukaho iryo joro”.
Avuga ko bageze imbere mumazu yaho iyo nshoreke ivuka Nyirahabimana agira ubwoba akeka ko bene wabo bamugirira nabi aratabaza rubanda barabyuka bamufasha kumwirukaho ariko bayoberwa aho yihishe. Aba baturage batabaye bihutiye guhamagara mudugudu bajya kubyutsa umugabo w’iyo nshoreke, basanga umugore yari yageze iwe kare, ubusanzwe bose ni abaturanyi.
Umugabo we yarabyutse ariko uwo mugore ukekwa yanga ko umugabo we avugana n’ubuyobozi arabirukankana. Abayobozi b’umudugudu wa Kabudundu ku munsi weje bwabajije Nzaramba David niba yemera ko koko yaciye umugore we inyuma arabyemera avuga ko yashutswe n’uwo mugore amufatanije n’inzoga.
Nzaramba yasabye imbabazi umugore we mu ruhame. Gusa umugore yavuze ko izo mbabazi asaba zikemangwa ngo kuko iyo ngeso ayimaranye imyaka itatu yose kandi ari nako amusaba imbabazi.
Umunyamakuru yamubajije niba arakomeza mu nzego zo hejuru agira ati” Umugabo wanjye aramutse abicitseho namubabarira kuko butiki ayimariye uwo mugore kandi byose ari imbaraga zanjye.”
Yakomeje avuga ko abagabo bakwiye kunyurwa nabo bashakanye. Ati “Abagabo n’abagore bakwiye kunyurwa nabo bashakanye , uretse ko no kuba guca inyuma uwo mwashakanye ari icyaha gihanwa n’amategeko, hanze aha hari indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kandi izo ndwara zizana ubukene n’urupfu mu muryango.
Ntabwo byadukundiye kuvugana n’uwo muryango w’umugore wafashwe asambana na David Nzaramba, hagize icyo batangaza twakibamenyesha mu nkuru yacu itaha.
Charlotte Mukandayisenga