Nsabimana Medard ku uzwi ku mazina ya Kowate wari ushinzwe ubucukuzi bwa mine na kariyeri mu mutwe wa FDLR yafashe utwangushe ahita yishyikiriza Ingabo za MONUSCO.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu Gurupoma ya Bashari Mukoto ,Lokarite ya Rubaya,Teritwari ya Masisi avuga uyu musilikare yavuye mu gace ka Rubaya yerekeza I Goma ku cyicaro cy’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ku Cyumweru taliki ya 16 Mata 2022. Amakuru avuga ko hari hasHize iminsi Capt Kowate atameranye neza na Gen Omega ukuriye umutwe wa FDLR/FOCA.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Makomarhe ni muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru,ahasanzwe hari ibirindiro bya Gen Omega yemeza ko uyu Capt Kowate yari yatangiye gukorwaho iperereza na Gen Bgd Kimenyi Nyembo ushinzwe iperereza muri FDLR aho bivugwa ko uyu musilikare kuva yoherezwa mu birombe ahagana mu mwaka wa 2016 amafaranga yose yavanagamo yagiye ayirira ntihagire na rimwe ahereza abayobozi bakuru.
Umwe mu baturage batwikira amakara FDLR mu gace ka Kibumba utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko uyu mu Kapiteni kugirango afate icyemezo cyo kwitura muri MONUSCO,yari asimbutse imfu zigera muri eshatu zabazwe aho,abarwanyi babarizwa muri CRAP/FOCA ya Col Ruhinda bashakaga kumwica bamuhora kuba yarariye amafaranga yabo. Uyu muturage kandi yavuze ko Cpt Kowate yasabwaga ibihumbi ijana by’amadorari y’Amerika,kugirango akiranuke na FDLR.
Biteganyijwe ko uyu Cpt Kowate yoherezwa n’Ingabo za MONSUCO mu Rwanda ,agashyirwa mu kigo cy’ingando cya Mutobo aho abahoze ari abarwanyi bahererwa inyigisho,mboneragihugu nyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Mwizerwa Ally
Isoko yanyu y’amakuru irapfuye 100%