Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022, ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zagabye igitero simusiga ku birindiro bya M 23 mu gace ka Bugusa.
Itangazo ryashizwe ahagaraga n’umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma, yavuze ko nyuma y’iminsi myinshi bamaze bazi neza ko FARDC iri mu myiteguro yo kubagabaho ibitero byarangiye ibirindiro byabo bya Bugusa bigabweho ibitero.
Ku ruhande rwa M23 ruvuga ko FARDC yagabye igitero igamije kubangamira ibiganiro by’amahoro byatangiye i Nairobo dore ko nyuma gato yo kugaba ibi bitero, intumwa za M23 zahise zirukanwa mu nama igitaraganya.
Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Kongo Kinshasa byahise bitangaza ko , mu gihe ibiganiro byari bikirimo batengushywe cyane ubwo bumvaga ko M23 yongeye kubura ibitero ku ngabo z’igihugu.
Mu gihe bakomeje kwitana ba mwana ariko Sosiyete Sivili yo yemeje ko FARDC ariyo yatangiye kurasa ku birindiro by’umutwe wa M23 ikoresheje imbunda ziremereye.
Major Willy Ngoma avuga ko n’ubwo FARDC ikomeje kubangamira inzira y’amahoro nta yandi mahita bafite uretse kurwana kugeza ku munota wa nyuma.