Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasesekaye i Entebbe muri Uganda aho yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba imfura ya Perezida Museveni.
Ibi bibaye nyuma y’igihe kitari gito, Lt Gen Muhoozi yemeje ko we na Perezida Kagame bagomba gukuraho umwuka mubi wari umaze igihe uri hagati y’ibihugu byombi aho wakururwaga n’uko u Rwanda rwashinjaga Uganda gushyigikira imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda no guhohotera abanyarwanda, mu gihe Uganda yo yashinjaga u Rwanda gukorera Ubutasi ku butaka bwayo.
Umuhango w’isabukuru ya 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba watangiye ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu, aho waranzwe n’ibiro binyuranye, gusiganwa ku maguru n’igitaramo cy’abahanzi byasorejwe ahitwa i Lugogo.
Kuri uyu wa 24 Mata 2022, Nibwo isabukuru ya Muhoozi yizihizwa. Perezida Museveni niwe wateguye kwakira abanyacyubahiro barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu kwiyakira kubera i Entebbe mu ngoro y’umukuru w’igihugu.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavutse tariki ya 24 Mata 1974, avukira i Dar ES Salaam muri Tanzania ubwo umuryango we wari mu buhungiro.
Mu mwaka 1999 nibwo Muhoozi yashakanye na Charlotte Nankunda Kutesa. Kuri ubu aba bombi bafitanye abana 3 aribo Kenshuro Kainerugaba, Ruhamya Kainerugaba na Ihunde Kaineruga.