Ku Ngoma ya Gihanga Umwami wari umuhigi w’inyamaswa zo mu ishyamba kandi akaba umuhanga rwose muri uwo murimo ,yaje gucyura umuhigo w’impyisi hanyuma uruhu rwayo ruba intandaro y’intambara y’abagore be ndetse bivira mo umwe muribo kubura ubuzima.
Rimwe rero uwo Mwami Gihanga yambika umuhigo maze abahigi be bica inyamaswa yitwa impyisi, baraza barayibaga uruhu bararubamba .
Ubwo Umwami yavaga k’umuhigo abagore be basimburanaga kubambura uruhu rw’umuhigo, bakarukanamo umwambaro wo kwikinga cyangwa kwitera doreko nta myenda yabagaho.
Nyuma abagaore ba Gihanga uko ari babiri umwe witwa Nyamusasa undi witwa Nyirampirangwe bapfa urwo ruhu rw’impyisi , umwe ati ni njye utahiwe kubambura urwo ruhu undi nawe ati urabeshya ni njye utahiwe kuko uruherutse ni wowe warwenze.
Abo bagore bahera aho baratongana bagera naho barwanira urwo ruhu, maze Nyirarucyaba umukobwa wa Gihanga uvuka k’umugore witwa Nyamusasa atabara nyina yenda urubando rumwe mubyo bari babambishije urwo ruhu arukubita mu nda ya Mukase Nyirampirangwe wari ufite inda nkuru maze ahita amufomoza umwana w’umuhungu ,uwo mugore ahita apfa, uwo mwana bamufomoje bamwita Gafomo.
Urwo rupfu rw’umugore wa Gihanga Nyirampiragwe ya Rwamba rwatumye Gihanga ategeka ko hatazagira umwana we n’umwe wambara uruhu rw’impyisi cyangwa ngo arukoreho.
Maze biheraho Abanyiginya bagira inzigo y’ inyamaswa y’impyisi mu bwoko bwabo kubera uruhu rwayo rwatumye umugore wa Gihanga Nyirampirangwe apfa.
Ngiyo inkomoko yatumye iyi nyamaswa y’impyisi iba umuziro mu bwoko bw’ABanyiginya.
Ivomo: Inganji Kalinga
Uwineza Adeline
Ni urutoni si impyisi.