Nyum y’iturika ry’uruganda rucukura ibikomoka kuri peterori ,igipolisi cyo muri Nigeria cyatangaje ko abantu basaga 110 bamaze guhitanwa n’umuriro watewe n’iriturika.
Amakuru dukesha AFP avuga ko Polisi yatangaje ko abo bantu bahiriye mu ruganda ruri hagati ya Leta ya Rivers na Imo. Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022.Usibye abapfuye, urwego rw’ubuzima rwatangaje ko hari inkomere nyinshi zikomeje kwitabwaho. Ndetse hakaba hagishakishwa n’abandi baba baraburiye ubuzima muri iri turika.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata, Ibiro bya Perezida Muhammadu Buhari byavuze ko iyi mpanuka ari akaga gakomeye ku gihugu.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatanze itegeko ryo guhiga bukware abatera inkunga urwo ruganda bakagezwa imbere y’amategeko.
Perezida Buhari yahise ategeka ko abashinzwe umutekano n’iperereza bongera ingufu mu gufunga ahacukurwa ibikomoka kuri peteroli hose mu gihugu hakora hadakurikije amategeko.
Kugeza ubu impanuka ku hacukurwa ibikomoka kuri peterori yahitanye benshi muri Nigeria yabaye mu 1998 mu Mujyi wa Jesse aho yahitanye abantu 1.000.
Biravugwa ko uru ruganda rwaturitse rwacukuraga ibikomoka kuri Peterori muburyo butemewe n’amategeko.
Umuhoza Yves