Umujyanama wa perezida muby’umutekano Gen James Kabarerebe umaze igihe agaruka kubarwanya Leta y’u Rwanda yongeye gushishikariza urubyiruko guhangana n’abarwanya Let y’u Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga ati nti” waharanira Demukarasi utazi ubusobanuro bwayo”
Ibi akunze kubigarukaho iyo avuga ku barwanya Leta y’u Rwanda bavuga ko baharanira ko Demukarasi yater’imbere mu gihugu ndetse ngo bakaba bifuza kubohora uRwanda.bamwe mubo yavugaga twavugamo nka RNC,FDRL Foca, PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda, PDP Imanzi, FDU-Inkingi hamwe n’ishyaka Ishema ryo kwa Padiri Ntahimana Thomas uvuga ko arwanya Leta y’uRwanda ndetse akaba yaranashyizeho Leta ye ngo ikorera mubuhungiro akaba ari nawe uyibereye Perezida.
Yongeye gusaba urubyiruko guhaguruka bagahangana n’abarwanya Leta y’uRwanda bifashishije imbuga nkoranya mbaga kuko nabo ariyo ntwaro bifashisha baharabika igihugu n’abagituye
Nkuko bimaze igihe bigaragara kumbuga nkoranyambaga zitandukanye abarwanya Leta y’uRwanda bakomeje kuvuga amagambo atandukanye ,anenga leta y’uRwanda ko ntabwisanzure bwa Politiki itanga ,nyamara nk’uko bisobanurwa n’ingeri zitandukanye ndetse nabo ubwabo babyivugira ugasanga Politiki yabo ifite uruhande ibogamiyemo kandi yuzuyemo ingengabitekerezo y’amoko .
Ibi kandi bigarukwaho n’abarwanya Leta y’uRwanda ubwabo nk’aho uwitwa Maj Frank Mugisha ubwo yashinjwaga ko yariye amafaranga ya Padiri Nahimana Thomas ,akavuga ko impamvu ntayo bageraho ari uko batazi iyo bashaka , yakomeje avuga ko umwiryane udashira bibitseho ariwo utuma batagira aho bagera.
Byanasubiwemo kandi n’umugore witwa Mukankiko wiyita umutabazi ukunda kugaragara asebya reta y’uRwanda wanabaye Minisitiri muri ya leta yo mubuhungiro, umaze igihe atukana na padiri Nahimana akemeza neza ko ntabwenge bugaragara muri politiki y’abarwanya Leta y’uRwanda.
Ibi kandi umujyanama wa Perezida muby’umutekano yabigarutseho avugako aba bananiwe gukotorora imico yabo mibi bahitamo kujya kurwanira urugamba rwabo mubuhungiro naho bifashishije byabitekerezo byabo bibi.
Aba barwanya Leta y’uRwanda kenshi bakunda kubikorera kumbuga nkoranyambaga,ikaba ari nayo mpamvu Leta y’uRwanda isaba urubyiruko guhaguruka bakarwanya abanzi b’igihugu nabo bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Umuhoza Yves