Umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kugenda ugaragaza ibimenyetso bifatika byo kuzahuka aribyo birimo gutera abantu benshi kwibaza niba uyu mubano w’ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi waba ugiye gushyira aharindirmuka imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2017 ubwo umubano w’uRwanda na Uganda wajyaga i rudubi, benshi mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda babyuririye ho batangira kwiyegereza ubutegetsi bwa Uganda mu rwego rwo gushaka ubufasha.
Hari imitwe nka RNC, RUD-Urunana yahise itangira gushinga imizi muri iki gihugu ndetse n’ubutegetsi bwa Uganda butangira gukorana nayo binyuze mu rwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare bw’iki gihugu buzwi nka CMI. Uganda nayo isa niyari yemeye gufasha iyi mitwe kugirango izayifashishe mu guhangana n’ ubutegetsi bw’uRwanda bari bamaze igihe basa n’abari mu ntambara y’ubutita guhera mu mwa 2000 ubwo ingabo z’ibihugu byombi zakozanyagaho i Kisangani.
Mu mwaka wa 2017 nibwo ibibazo hagati y’ibihugu byombi byafashe umurego bituma imipaka ibihuza ifungwa .
Uganda yashinjaga u Rwanda gutata no gusesera mu nzego z’umutekano zayo ariko u Rwanda rukabihakana ndetse rukagaragaza ko ibyo Uganda ivuga nta shingiro bifite . U Rwanda na rwo rwashinjaga Uganda gufasha no gukorana n’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano no guhohotera Abanyarwanda bajya n’abatuye ku butaka bw’iki gihugu.
Nyuma gato y’igitero cyo mu Kinigi mu Ukwakira 2019,Ubutegetsi bw’u Rwanda mu ijwi rya Amb Nduhungirehe wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bwakunze kwerekana uburyo umutwe wa RNC na RUD-Urunana ukorera ndetse ufashwa n’ubutegetsi bwa Uganda. Perezida Museveni nawe yigeze kwemera ko yahuye n’umwe mu bagore babayobozi b’umutwe wa RNC ( Amb Charlotte Mukankusi) ariko avuga ko byamutunguye.
Imikoranire ya Uganda n’abashaka gutera u Rwanda yanagarutsweho mu rubanza rwa Rtd Major Habib Mudathiru wari mu barwanyi b’ihuriro P5 rigizwe n’amashyaka atemewe mu Rwanda nka RNC, FDU Inkingi, PDP Imanzi, PS Imberakuri na Amahoro People’s Congress.
Hari kandi n’ibimenyetso byagaraje uruhare rwa Uganda mu gitero cyo mu Kinigi cyabaye mu gitondo cyo kuwa 4 Ukwakira 2019.
Mu kiganiro Seleman Kabayija wari umwe mu bayobozi b’icyo gitero yagiranye n’ikinyamakuru the News times mu kwezi k’Ugushyingo 2019 yagarutse ku ruhare rwa Uganda mu mu gutegura icyo gitero
Yagize ati:”Igitero cyacu cyabayeho ku myiteguro n’ubufasha bwa Philemon Mateke”. Uyu Mateke akaba yari umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Umubano wongeye kuzahuka , igihombo gikomereye ku barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda!
Uruzinduko rw’ubugira kabiri rwa Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda, ni rumwe mu zasize amateka akomeye mu mubano w’ibihugu byombi zinasiga hafunguwe umupaka wa Gatuna.
Kuzanzamuka k’umubano w’u Rwanda na Uganda byongeye gushimangirwa n’isabukuru y’amavuko ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yabaye kuwa 24 Mata 2022 ndetse initabirwa na Perezida Paul Kagame wari watumiwe muri ibyo birori .
Benshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari bamaze kwizera inkunga ya Uganda mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko ubu icyizere cyabo kiragenda kiraza amasinde nyuma y’imenyetso bigaragaza kuzanzamuka kwawo.
Ubutumwa bwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuwa 19 Gashyantare 2022, kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa, bwaje butanga icyizere cyo guca intege imitwe irwanya u Rwanda yibwiraga ko Uganda izakomeza kubashyigikira.
Lt Gen Muhoozi yavuze ko atazi icyo Kayumba Nyamwasa uyobora uyu mutwe yapfuye n’ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda, gusa ko bidakwiriye gutuma akoresha Uganda nk’ubwihisho.
Ati “Gen Kayumba na RNC, ntabwo nzi ikibazo ufitanye na FPR na RDF ariko ndakuburira, ntugerageze gukoresha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe[…]Ibikorwa bitemewe n’ibyaha bya RNC muri Uganda, mu gihe cyashize byatugejeje ku ntambara y’ubucucu. Abari babirimo bose, bazagaragara.”
Ibi byakurikiwe n’iyirukanwa rya Robert Mukombozi kuwa 2 Mata 2022 umwambari wa RNC ku butaka bwa Uganda ndetse Uganda itangira gusaba abakorana na RNC muri Uganda gutangira gushaka aho berekeza.
Robert Mukombozi yari asanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia akaba yarafatiwe muri Uganda aho yari yaje mu ruzinduko rw’akazi yoherejwemo n’ubuyobozi bwa RNC.
Mukombozi yoherejwe muri Australia nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi atangaje ko atazihanganira abantu bakorera ibyaha ku butaka bw’igihugu cye bagahungabanya uwo yita ‘Uncle’ ni ukuvuga Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ubwo Robert Mukombozi yafatwaga, Lt Gen Muhoozi yashimiye Major Gen James Birungi ushinzwe Urwego rw’iperereza rya gisirikare muri Uganda kubera akazi yakoze.
Kuri Twitter yaranditse ati: “Sinkunze gukora ibintu nk’ibi ariko iyo biri mu gutabara abasirikare banjye, ntacyo ntakora. Ndashima umuyobozi wa CMI Major General Birungi ku kazi keza yakoze. Uyu mwanzi wa Uganda n’uw’u Rwanda yurijwe indege asubizwa ahariho hose yaje aturuka.”
Umutwe wa RNC wahise utangaza ko ubabajwe n’icyemezo cyo kwirukana k’ubutaka bwayo umuyoboke wabo .
Itangazo rya Rwanda National Congress (RNC) rivuga ko Mukombozi yari yageze muri Uganda tariki 30 Werurwe(3) aje gusura umuryango we n’inshuti ze” maze tariki 1 Mata 2022 akabonwa aho yari mu rugo rw’umwe mu muryango we “agasabwa gusubira muri Australia”.
Ikindi gikomeje kugaragaza kwiheba mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari bizeye ubufasha bwa Uganda n’uko ubu mu biganiro bica ku bitangazamakuru byabo bikorera kuri murandasi nka Iteme, Itahuka ,Inda y’Ingoma n’ibindi badasiba ku garagaza kutishimira Lt General Muhoozi Kainerugaba ngo kuko yabatengushye akaba atumye u Rwanda na Uganda byongera kubana neza . Aba kandi ngo bakaba babona ko ari ikibazo ku bikorwa byabo byari bitangiye gushing imizi muri Uganda.
HATEGEKIMANA Claude