Kuwa kane w’icyumweru gishize nyuma yaho Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yemerewe kwinjira mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ibihugu byari bisaznwe biwugize birimo Urwanda, Tanzaniya, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudani y’Epfo byasabye imitwe yitwara gisirikare imaze igihe iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kurambika intwaro hasi bitaba ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’akarere kose.
Banasabye kandi iyi mitwe kwitabira ibiganiro n’ubutegetsi bwa RD Congo kugirango humvikanwe ku cyakorwa mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano . Mu gihe ibyo bidakozwe humvikanywe ko hagomba guhita hajyaho umutwe w’ingabo zihuriweho zo ku rwanya imitwe y’inyeshyamba izanga kujya muri ibyo biganiro
Nyuma y’iki kemezo cy’ibihugu bigize umuryango wa EAC, kuwa kabiri tariki 26 Mata 2022 Umuryango w’Afurika yunze ubumwe( AU) n’Umuryango w’Abibumbye (ONU)nabo bunzemo maze batangaza ko bashyigikiye icyemezo cy’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC ngo kuko bizatanga igisibizo ku bibazo by’umutekano muke uterwa niyo mitwe yitwaje intwaro.
Ubushake bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo byakurikiwe no gushyigikirwa n’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye benshi bakomeje kwibaza niba noneho ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRCongo cyaba kigiye kubonerwa umuti nyuma y’imyaka irenga 20 yose bisa nkaho byananiranye.
HATEGEKIMANA Claude