Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Uganda aho bikekwa ko mu byamuzanye harimo no gusaba Perezida Museveni ko yakohereza ingabo zo guhangana n’ibyihebe muri Cabo Delgado.
Akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Gen Jeje Odongo ari kumwe n’abandi bayobozi b’igihugu.
Perezida Nyusi yakirijwe kandi imizinga 21 yarashwe mu kirere mu buryo bwo kumuha ikaze muri icyo gihugu.Biteganyijwe ko perezida Nyusi na Museveni bari buganire ku mikoranire n’ubufatanye mubya politike ,ubukungu,n’imibereho bigamije iterambere muri rusange.
Perezida Museveni aherutse gutangaza ko igiye cyose igihugu cye cyakwakwa ubufasha na Mozambique , yiteguye guhita yohereza ingabo ze gutanga umusanzu wazo mu kurwanya iterabwoba.
Ingabo za Uganda ziramutse zigiye muri Mozambique by’aba bibaye ubugira kabiri ingabo z’u Rwanda na Uganda zihuriye mu bikorwa bya gisirikare. Aho ibyamamamaye cyane ari ibyazihurije muri Kongo Kinshasa.
Tubibutse ko Mozambique na Uganda bifitanye umubano w’amateka umaze imyaka myinshi kuko wahereye muri 1970 nyuma yaho ibihugu byombi babonye Ubwigenge. Museveni yavuze ko abasirikare 28 bakomeye bashinze Front for National Salvation yaje guhinduka National Resistance Army mbere baherewe imyitozo mu ntara nini yo muri Mozambique ya Cabo Delgado.
Ariko kandi muri abo basirikare abakiriho ni 4 gusa barimo perezida Museveni uyoboye Uganda.Tubibutse ko muri iritsinda harimo na Fred Rwigema, washinze akanatoza RPF( Rwanda Patriotic Front).Umubano w’ibi bihugu urakomeye dore ko na Museveni aherutse i Maputo muri Mozambique . Muri 2018,mu ruzinduko yahagiriye rw’iminsi 3. Ubusanzwe Mozambique yohereza muri Uganda ibikomoka ku mafi,isukari n’amavuta y’ubuto .Naho Uganda yohereza yo ibigori,ibishyimbo,imbuto,inyama n’ikawa.
Mudahemuka Camille.