Muri Teritwari ya Beni ,Butembo na Lubero hamaze iminsi havugwa abaturage b’insoresore batera ama-Sitasiyo ya Polisi bakibayo imbunda.
Aya makuru anemezwa n’umuyobozi muri Polisi ya Kivu y’amajyaruguru ushinzwe ububiko Colonel Jean Wumbi.
Mu kiganiro Colonel Wumbi yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, yemeje ko hari insoresore bakekako zibarizwa mu mitwe y’aba Mai Mai zimaze iminsi ziba abapolisi imbunda.
Yagize ati” Nta gihe gishize dusanze imbunda y’umupolisi wacu iri muri Kantini hariya mu mujyi wa Butembo, si aho gusa na Butuhe muri Bashu naho byarabaye. Muri iri joro nabwo bagerageje kwiba imbunda mu rugo rw’umupolisi wacu ruri mu gace ka Oicha , gusa twabatesheje n’imbunda turayigarura.”
Colonel Jean Wumbi yavuze ko hari ingamba igipolisi cyafashe mu rwego rwo guhashya ubu bujura. Yagize ati’ Abiba izi mbunda bazigarura bazikoresha mu kutubuza amahoro. Twasabye abapolisi kwirinda kuzerera no gusinda kugirango aba bajura batajya bakomeza kubambura imbunda.”