Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki 28 Mata 2022 ahitwa mu Bwiza muri gurupoma ya Bishusha/ Bwito mu teritwari ya Rutshuru ,inyeshamba za CMC z’uwitwa Kamanzi Ndaruhutse Dominique Alias Paon zifatanyije na FDRL mukwiba inka zibarirwa hagati ya 90-100.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ikorera mu Bwiza ivuga ko inka zibwe ari iz’uwitwa Sebagisha ariwe ufite Hoteli yitwa La Planète iherereye iGoma n’undi mworozi witwa Samuel wo muri ako gace.
Izo nka bazerekeje muri Pariki y’ibirunga,kugeza magingo aya ntacyo ingabo za FARDC zirakora mu kugaruza izi nka .
Si ubwa Mbere iri shyirahamwe rya FDLR na CMC biba inka kuko iza mbere bazibye mu byumweru 2 bishize muri Lokarite ya Chumba , zikaba ari inka zariwe kuri Pasika zibwe mu rwuri rwa Colonel Kamanzi Runigi Emmanuel wa FARDC.
Ubwo twakoraga iyi nkuru abaturage bari batangiye kujya mu mihanda bashaka kwigaragambya,bavu ga ko barambiwe iryo yicarubozo rikomeje kubakorerwa ingabo z’igihugu zirebera.
Ubwo abarwanyi ba FDLR bibaga inka , basize bishe abashumba 2 mu bari baragiye izi nka, mu gihe abandi 3 bakomerekejwe n’amasasu kuri ubu bakaba bari kuvurirwa i Gichanga.
Andi makuru avuga ko umwe mubakomeretse arembye cyane ku buryo yimuriwe mu bitaro bikuru bya Mweso.
Ubufatanye bwa FDLR na CMC bumaze igihe, aho bivugwa ko bahujwe n’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gikunze kubifashisha mu bikorwa bimwe na bimwe bya gisirikare kiba cyateguye ku yindi mitwe y’inyeshyamba.
Mudahemuka Camille