Gen BGD Nzabanita Lucien alias Kalume ushinzwe Politiki muri FDLR/FOCA amaze ibyumweru 2 yaragize ingwate umukozi w’ibitaro bya Bambo ,amuziza ko yamutumye kumwibira amakarito y’imiti akabyanga.
Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 19 Mata 2022, abarwanyi ba FDLR bakorera mu mutwe wa Gen Karume bashimuse Ndizeye Habyarimana wahoze ari umukozi w’ibitaro bya C.B.CA biri ahitwa i Bambo bamuziza ko yanze kubibira imiti akabyanga.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ivuga ko uyu Ndizeye yashimutiwe mu gace ka Kauma, ko muri Sheferi ya Bwito, Gurupoma ya Gihondo, Lokarite ya Rwankuba muri Teritwari ya Rushuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abarwanyi ba FDLR baje kumushimuta bari bayobowe na Majoro Bravo ukuriye umutekano wa BDG Gen Nzabanita Kalume (Chef de Protection) .
Intandaro y’inshimutwa rya Ndizeye
Ndizeye Habyarimana yahoze ari umukozi w’ibitaro bya Bambo C.B.CA. Ubwo yakoraga muri ibi bitaro, FDLR ibinyujije ku witwa Washime bivugwa ko akora mu kabari ka Majoro Brave, aho bamusabye ko yabibira amakirito y’imiti mu bitaro bya Bambo. Ndizeye yababwiye ko bidashoboka cyane ko ngo mu bitaro atari mu bakozi bakuru.
Ndizeye yashimuswe yagiye gusura imirima ye!
Ndizeye Habyarimana ubusanzwe atuye i Bambo, bivugwa ko yahavuye ajya gusura imirima ye y’imyumbati i Kauma ari naho avuka. Ageze i Kauma yaje kwakirirwa mu kabari gakuriwe na Washime[Su Kapita, umuyobozi w’aka gace ka Kauma]. Ngo bamaze kwiyakira Ndizeye yabonye ko bumwiriyeho ajya gucumbika mu rugo rw’Uwitwa Habyara ari naho yakuwe mu masaha y’ijoro.
Ndizeye Habyarimana ubwo yari aryamye mu rugo rwa Habyara Alias Gisimba (Araye ku buriri bumwe n’umuhugu wa Habyara witwa Habumugisha, ngo nibwo abarwanyi ba FDLR bahise baza, bapfuka ku maso imyenda yirabura uyu Habumugisha wari kumwe na Ndizeye , bahita bamushyira ibitambaro mu kanwa ngo adasakuza baramutwara.
Umwe mu baturage bobonye uyu Ndizeye ajyanwa yabwiye isoko ya Rwandatribune ko ngo yabonye aba barwanyi ba FDLR batwaye uyu muntu agakeka ko baje gusahura amatungo niko guhita yirukira guhisha ihene ze. Aba barwanyi babonye agiye guhisha amatungo, ngo bahise bamubwira ko atuza cyane ko ngo uwo bashakaga bari bamaze kumubona ati: “Barambwiye bati: Tuza uwo twashakaga turamubonye”
Mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022, Habyara [Nyir’urugo Ndizeye yari yacumbitsemo] yazindutse abimenyesha umuryango we, waje birirwa bashaka mu mashyamba yaho hafi ngo barebe ko babona n’umurambo we baraheba. Bamaze kumubura bitabaje Sosiyete Sivili ikorera muri ako gace ibabwira ko ngo” Ntawe uburana n’umuhamba badashobora kwiteranya na FDLR”.
Nyuma ngo umuryango wakomeje gutuza utegereje ko FDLR ibaka ikiguzi ngo imurekure biranga kugeza magingo aya.
Ndizeye Habyarimana ni umugabo wubatse , afite umugore n’abana.