Igisirikare cy’Uburisiya kirimo kirarwana umuhenerezo mu ntara ya Donbas iherereye mu burasirazuba bw’igihugu cya Ukraine nyuma yaho ,Ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu buhinduriye amayeri ya gisirikare bugahitamo gukura abasirikare babwo mu burungerazuba bushira amajyaruguru ya Ukraine mu duce twegereye umurwa mukuru Kiev maze bugahitamo kwibanda mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Ukraine.
Nk’uko biheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya , guhindura aya mayeri bigamije gushyira imbaraga mu kubohora Intara ya Donbas yose byumwihariko uduce twa Donesk na Luhasnk twiganjemo abaturage bavuga Ikirusiya bamaze igihe bicwa nabo bise Neo-Nazi babarizwa muri batayo ya AZOV ikoreshwa n’Ubutegetsi bwa Kiev.
Kuva Abarusiya bahindura umuvuno , ingabo z’Uburusiya zahise zigarurira umujyi wa Mariupol bari bamaze amezi abiri bahanganiyemo n’ingabo za Ukraine. Ubu Uburusiya bwashize imbaraga nyinshi mu kugerageza kwigarurira utundi duce tugize iyi Ntara byumwihariko Kharkiv Umujyi wa Kabiri muri Ukraine utuwe n’abaturage bagera kuri 1.500.000.
Amakuru aturuka mu binyamakuru by’iburengerazuba nka France 24, Le monde n’ibindi aremeza ko kuri uyu wa Gatandatu ingabo z’Uburusiya zikomeje kotsa igitutu umujyi wa Kharkiv aho zirimo zigerageza kuwigarurira mu buryo bwose bushoboka. Ingabo z’Uburusiya kandi zerekeje ibindi bitero mu duce twa Lyman, Donesk, Sieviero Donesk, Popasma na Louhansk mu Ntara ya Donbas.
Ejo kuwa Gatanu Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko ibintu bikomeje kumera nabi mu mujyi wa Khalkiv umaze igihe usukwaho ibisasu n’ingabo z’Uburusiya ariko yongeraho ko ingabo ze zikomeje kwihagararaho.
Yagize ati:” mu mujyi wa Kharkiv ibintu bikomeje kuba bibi , mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira uwa Gatandatu umwanzi yarushijeho kuhasuka ibisasu biremereye ariko ingabo zacu zabashije gusubiza inyuma umwanzi urimo ugerageza kuwigarurira.’’
Ubuyobo bukuru bw’Ingabo za Ukraine nabwo bwavuze ko mu masaha 24 ashize ibitero bigera kuri 14 byageragezaga kwigarurira Kharkiv.
Kuki Abarusiya bashaka gufata Donmbas mbere ya Tariki 9 Giurasi 2022
Abarusiya basanzwe bagira ibirori ngarukamwaka byo kwizizihiza no kwibuka umunsi ingabo z’ubumwe bw’Abasoviyete ( Red Army) zatsinze bidasubirwaho ingabo z’Abanazi b’Abadage bari barangajwe imbere na Adolph Hitler mu ntambara ya Kabiri y’Isi.
Mu ijoro ryo kuwa 8 rishyira 9 Gicurasi 1945 ku isaha ya Satanu n’umunota umwe z’ijoro nibwo Ingabo z’Ubumwe bw’Abasoviyete zafataga umujyi wa Berlin nyuma yo gushushubikana aba Nazi bari bageze mu mujyi wa Stalingrad benda kugera mu murwa mukuro Mosco. Icyo gihe “ Red Army” cyangwa se igisirikare gitukura cy’Abasoviyete cyabashije guhagarika umuvuduko w’abanzi bari bamaze kwigarurira igice kiniki cy’Abasoviyete n’Uburayi kibasubiza inyuma kugeza Berlin mu Murwa mukuru w’Ubudage.
Kuri iyi nshuro Uburusiya bwitegura kwizihiza ku nshuro ya 77 umunsi bwatsinzeho aba Nazi, ibitangazamakuru by’Abarusiya birimo Sputnik ,Mosco Today, Real Novasta biheruka gutangaza ko bifite amakuru aturuka mu gisirikare cy’Uburusiya ko Perezida Vladimir Putin yasabye ingabo ze ko kuwa 9 Gicurasi 2022 bagomba kuba bageze ku bikorwa by’indashyikirwa mu kubohoza intara ya Donbas we avuga ko ari indiri y’abantu bagitsimbaraye ku mahame y’aba Nazi ( Neo-Nazi) by’umwihariko AZOV imwe muri batayo z’Abasirikare ba Ukraine ashinja gukorera Jenoside abaturage bavuga Ikirusiya. Putin ngo akaba ashaka guhuza iyo tariki n’iyo Abasoviyete batsindiyeho aba Nazi ba Hitler.
HATEGEKIMANA Claude