Mu ijambo rya Colonel David Ipanga, umuyobozi w’ingabo wa Rejima ya 2202 ya FARDC yavuze ko Ku wa29 Mata, bivuganye abagabo babiri. Umwe muri bo yahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo za Congo ubu akaba yarasigaye ari umuyobozi w’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro, bamaze igihe bashimuta abantu muri Kivu y’Amajyepfo.
Colonel David Ipanga yakomeje avuga ko abo bagabo bombi bishwe bagerageza “gutoroka aho bari bafungiye mu mujyi wa Baraka”.
Yagize Ati: “Gaddafi Nakitumba, umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro washimuse abantu cyane cyane mu gace ka Fizi aha ni mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Serija Patrick Ngabo wari ufunzwe azira kwica bagenzi be babiri,nibo bapfuye bagerageza gutoroka gereza.”
Nibura abarenga 33 barashimuswe , muri bo harimo abenegihugu n’ abakozi b’ibigo byigenga bikorera muri kariya karere .Kugeza ubu bamwe mubashimuswe nti baraboneka.
Abaturage n’impunzi z’Abarundi zibarizwa muri kariya karere mu nkambi ya Mulongwe, na bo bari babangamiwe n’ishimutwa rya hato na hato, bishimiye iki gikorwa cyakozwe na FARDC .
Umuhoza Yves