Mu kigo cya El-Baraf cy’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, giherereye mu bilometeri birenga 150 uvuye mu murwa mukuru wa Mugadishu, hagabwe igitero n’abarwanyi ba Al-Shabaab bivugwa ko cyaguyemo abasirikare b’u Burundi bagera muri 50.
Iki gitero cyagabwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri, cyabimburiwe n’igikorwa cy’ubwiyahuzi cy’imodoka y’uyu mutwe yaje itezemo igisasu kigaturika ubundi ingabo ziri mu butumwa bwa AU zigakozanyaho n’abarwanyi ba Al-Shabaab.
Izi ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zagabweho iki gitero gitunguranye aho zari mu kigo cyazo zigerageza kwirwanaho ariko biravugwa ko hari abahasize ubuzima kimwe no ku ruhande rwa Al-Shabaab na ho ngo hapfuye abarwanyi batari bacye.
Umwe mu bayobozi mu gisirikare cya Somalia, Mohamed Ali yemeje iby’iki gikorwa, avuga ko amakuru arambuye y’abaguye muri iki gitera ataramenyekana ariko ko aza gutangazwa mu masaha ari imbere.
Hari ibinyamakuru bibogamiye kuri Al-Shabaab, byavuze ko abasirikare b’u Burundi baguye muri iki gitero bagera muri 50.
Hari n’andi makuru yavugaga ko uyu mutwe wahise ufata iki kigo cya gisirikare ariko byaje kunyomozwa n’ubuyobozi bwo muri Somalia, bwemeza ko izi ngabo za AU (ATMIS) zirwanyeho zikanesha aba ba barwanyi.
U Burundi buri mu Bihugu bifite abasirikare benshi muri izi ngabo za ATMIS, dore ko ari ubwa kabiri kuri Uganda ifitemo benshi.
RWANDATRIBUNE.COM