Abarwanyi b’umutwe wa FDLR bongeye kuvugwa mu bujura bw’amatungo, nyuma y’iminsi micye bibye inka zirimo n’iz’umusirikare wa FARDC.
Amakuru agera kuri RWANDATRIBUNE, avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 01 Gicurasi 2022, abarwanyi ba FDLR babarizwa mu mutwe udasanzwe uzwi nka CRAP, bibye ihene z’abaturage zigera kuri 16.
Mu masaha agana saa mbiri z’ijoro (20h00), abarwanyi b’uyu mutwe bagabye igitero cy’ubusahuzi muri Lokarote ya Buramba, yo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Bivugwa ko ihene 4 mu zo batwaye ari iz’uwitwa Roger Buregeya Ngila mu gihe 12 zakuwe mu rugo kwa Andrée Kwake.
Aime Mukamba Mbusa, Notabre wa Rutshuru yabwiye Rwandatribune ko ubujura bukorwa n’aba barwanyi bumaze kurambirana by’umwihariko muri Teritwari ya Rutshuru.
Mbusa akomeza avuga ko bagiye bagaragariza ingabo z’Igihugu ko aba barwanyi bateje ikibazo, gusa ngo ingabo za FARDC ntacyo zigeze zikora ngo zibakome mu nkokora.
Ubujura bw’amatungo bwatangiye ku munsi wa Pasika, aho abarwanyi ba FDLR babarizwa mu mutwe wa CRAP uyoborwa na Col Ruhinda bafatanyije n’abarwanyi bo mu mutwe wa CMC, bibye inka 14 mu gikuyu cya Col Kamanzi wa FARDC bakazibagira abarwanyi b’imitwe yombi mu rwego rwo kwishimira umunsi w’izuka rya Yezu.
Nyuma aba barwanyi bongeye kuvugwa mu bujura, aho bivugwa ko bibye izigera kuri 90 mu nzuri z’abaturage ziri mu gace kegereye ibirindiro by’uyu mutwe muri pariki y’Ibirunga.
RWANDATRIBUNE.COM