Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, RED-Tabara watangaje ko witeguye kugirana ibiganiro n’ubutegetsi bw’iki Gihugu, ndetse ko abarwanyi bawo biteguye gutahuka ku buryo amatora y’Umukuru w’Igihugu ya 2027 azaba baramaze kugaruka mu Gihugu cyababyaye.
Uyu mutwe utangaje ibi nyuma y’ijambo Perezida Evariste Ndayishimiye yagejeje ku bari bitabiriye amasengesho ngarukakwezi yabaye ku wa 28 Mata 2022.
Muri iri jambo, Perezida Evariste Ndayishimiye yahamagariye umutwe w’inyeshyamba wa REDTABARA gutegura ibiganiro by’amahoro, bagataha bakava mu ishyamba bakaza gutegura amatora.
Nyuma y’iri jambo, uyu mutwe ufite abarwanyi bakomeye, wemeje ko witeguye kuganira na Leta ya Gitega.
Mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Gicurasi 2022, RED-TABARA yagaragaje ko yiteguye kuganira na Leta y’u Burundi.
Muri iri tangazo ryashyizwe hanze na RED-Tabara, ryagaragaje ko ibyo basabwe na Perezida byo gutaha bagategura amatora bigomba kubanzirizwa no gushyiraho inzego z’umutekano zizewe neza kugira ngo amatora atazabamo ubujura bw’amajwi.
Ibi uyu mutwe wabitangaje nyuma yaho Perezida Ndayishimiye ahamagariye uyu mutwe kwishakamo uzawuhagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe muri 2027.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM