Abapolisi 756 bakoreraga mu ntara ya Kasai batorokanye imbunda bajya gushinga umutwe w’amabandi yambura abantu i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga .
Guverineri w’Intara ya Katanga, Jacques Kyabula Katwe ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu mujyi wa Lubumbashi ku bibazo by’umutekano muke uterwa n’amabandi atazwi aho akomoka yateye uyu mujyi , yasobanuye ko uwo mutwe mushya w’amabandi ugizwe n’abahoze ari abapolisi bakorera mu ntara ya Kasai.
Yagize ati“Twamaze kumenya ko umutekano muke mu ntara ya Katanga urimo guterwa n’abapolisi bo muri Kasai batorokanye imbunda bakaza gutera umutekano muke hano i Katanga. Abapolisi barenga 750 batorotse igipolisi baza hano kandi bafite imbunda ni nabo bakomeza guhungabanya umutekano.
Giverineri Kyabula Katwe ,akomeza avuga ko abo bapolisi bitewe n’uko baza ntacyo gukora bafite, kandi bafite intwaro bahita batangira kwinjira mu bikorwa bihungabanya umutekano. Yagize ati”Iyi niyo mpamvu mukomeje kubona umutekano ukomeje kuba ingume kugeza uyu munsi”
Kugeza ubu, abapolisi barenga 1000 bahunze igipolisi gikorera i Kasai. Raporo ihuriweho y’intara za Katanga na Kasai , igaragazaza ko abapolisi 756 batorotse igipolisi cya Kasai bajya i Katanga, mu gihe 300 batorotse i Kasai berekeza mu ntara za Lualaba na Tanganyika.