M23 irashinja ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR,RUD URUNANA kuba nyirabayazana
Nk’uko isoko ya Rwandatribune iri muri Gurupoma ya Jomba,Teritwari ya Rutschuru ibyemeza,imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022,mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo(5h00). Ababyiboneye bavuga ko ingabo za Leta arizo zatangiye kurasa ibirindiro by’abarwanyi ba M23 biri ahitwa Rwerere imirwano itangira ubwo.
Umwe mu barwanyi ba M23 utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubw’umutekano we yabwiye Rwandatribune ko,bari bafite amakuru ko bashobora guterwa igihe icyo aricyo cyose kubera ko FARDC yari imaze iminsi iri guha abarwanyi ba FDLR,Mai Mai CMC Nyatura na RUD Urunana ibikoresho. Uyu musilikare kandi avuga ko byagiye bitangirwa mu duce twa Kidodi na Rugari dusanzwe,tugenzurwa n’imitwe y’abo barwanyi bavuga ko barwanira Abahutu.
Imirwano yongeye kubura,isanze abaturage benshi bo mu duce twa Tschengerero,Rwankuba ,Bunagana n’ahandi barataye ibyabo bahungira muri Uganda.
Ingabo za Leta FARDC n’inyeshyamba za M23 bishinjanya ko umwe ariwe nyirabayazana w’ubwo bushotoranyi.
Twashatse kumva icyo FARDC ivuga kuri iyi mirwano duhamagara Lt.Col.Ndjike Kaiko ,Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Sokola II ku murongo wa telefoni ntitwabashya kumubona kugeza bwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally
Tuziyuko arimwebwe ba nya Rwanda turwana nabo mwitwaje m23 ariko harigihe luzicuza urucira muka swo rugatwara nyoko.