Umuyobozi wa Rwanda Inspiratiom Back Up ryahoze rishinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné ’uzwi nka Prince Kid’ yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Nyuma yo gufatwa n’urwego rw’ubugenzacya RIB , akurikiranywe ho ibyaha birimo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.
Muri uru rubanza rwagaragayemo n’ umubyeyi wa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, na we ufunzwe muri iyi dosiye akekwaho kubangamira iperereza. Harimo kandi Umucamanza umwe uburanisha uru rubanza, umwanditsi w’urukiko n’abashinjacyaha babiri, bose ni abagore.
Mu cyumba cy’iburanisha umunyamategeko wa Prince kid Nyembo Emelyne , waje akerewe yabwiye urukiko ko itumanaho ritagenze neza ngo kuko yageze uyu munsi atazi isaha urubanza ruza kuberaho , ndetse na Prince kid ubwe avuga ko atarabona impapuro zirimo Dosiye ye ari nabyo bashingiraho basaba ko bahabwa umwanya kugira ngo bategure urubanza.
Yavuze ko mu myanzuro y’Ubushinjacyaha isaba ifungwa ry’agateganyo, basanze Ubushinjacyaha bugenda bushingira ku byavugiwe mu Bugenzacyaha mu gihe uruhande rw’uregwa rutarabasha kubibona .
Me Nyembo yakomeje avuga ko byageze ni mugoroba batarabona ibigize dosiye byose, kandi bakeneye kubimenya mbere y’uko Ubushinjacyaha bugaragaza ingingo zikomeye bushingiraho busaba ko Ishimwe yakurikiranwa afunzwe, ngo nabo baziregureho.
Nyuma yo kurebera hamwe ibibazo byabayeho mu itumanaho bigatuma Prince Kid atabonera amadosiye ye ku gihe, amaze kandi gusomerwa ibyaha aregwa , yamenyeshejwe ko ahawe umwanya wo kwitegura we n’umwunganizi we .
Uru rubanza rukazakomeza kuwa 13 Gicurasi 2022 saa Tatu.
Umuhoza Yves