Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro uyu munsi rwakiriye Micomyiza Jean Paul ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Micomyiza woherejwe n’igihugu cya Suède, yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara. Yari atuye mu mujyi wa Stockholm muri Suède, ari naho yoherejwe mu Rwanda avuye. Yagejejwe ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku wa 27 Mata 2022.
Uyu mugabo ukekwaho ibyaha byo kwica ,gutera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe nk’icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomtuntu.
Yari afite abunganizi batatu; barimo Me Rugwizangoga Marcelline na Me Rudakemwa Jean Felix na Me Karugu Céline.
Abunganizi ba Micomyiza batangiye bavuga ko kuri uyu wa Kabiri ni mugoroba aribwo babonye dosiye, bityo ngo ntibabasha kuyinyuzamo amaso ngo banayiganireho, cyane cyane ku ngingo zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha busaba ko uwo bunganira yaburana afunzwe.
Me Rugwizangoga yasabye ko iburanisha ryasubikwa nibura kugeza ku wa Gatanu, kugira ngo babashe gutegura urubanza neza.
Gusa Me Rudakemwa ahawe ijambo, yashimangiye ko bitewe n’uko dosiye yabonetse kuri uyu wa Kabiri, bahabwa igihe kigereranyije nibura cy’iminsi itanu, kugira ngo bazabe bamaze kwitegura kunganira Micomyiza nk’uko bikwiye.
Ubushinjacyaha bashyigikiye ko iburanisha ryasubikwa, ariko kubera ko urubanza rukiri mu cyiciro cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, hatangwa igihe gito cyatuma urubanza rwihutishwa.
Umucamanza yemeje ko nk’uko byasabwe n’uruhande rw’uregwa, Micomyiza n’abamwunganira bahabwa iminsi itanu bifuza.
Yemeje ko iburanisha rizasubukurwa ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, saa tatu.
Umuhoza Yves