Nyuma yo kumara iminsi yibasira Padiri Nahimana Thomas bakoranye muri Guverinoma ikorera mu buhungiro ubu akaba asigaye amwita umutubuzi n’umubeshyi, Mukankiko Sylvie wiyise “Mukankiko w’umutabazi” kuri iyi nshuro yibasiye abuzukuru ba Mbonyumutwa wabaye perezida w’inzibacyuho yateguraga kujyaho kubutegetsi bw’Abaparimehutu.
Gustave Mbonyumutwa ni we wibasiwe cyane aho Mukankiko avuga ko ari umwesikoro ndetse ngo akaba yarahirimbanye cyane mu gushinga umuryango Jambo ASBL avuga ko agamije kurengera Abahutu.
Iyi Jambo ASBL akaba ari umuryango cyangwa ishyirahamwe rizwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na Mukankiko ubwe akaba yararikuriyemo akanahakura urwango rukomeye ku batutsi, no gupfobya Jenoside Yabakorewe Abatutsi nk’uko adahwema kubigaragaza.
Mukankiko yumvikana asa n’ufitiye ishyari bene Shingiro Mbonyumutwa kuko avuga ko ari abana bakuriye mu ifaranga batigeze banaba mu nkambi ko ahubwo bahise burira indege bakiyizira i Burayi bakiga bakaminuza none ngo akaba ari bo bifuza kuyobora opozisiyo. Kuba Gustave Mbonyumutwa yaragiye kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu Bubirigi kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukankiko ngo abifata nk’ubugambanyi n’ikibazo.
Gusa abakurikiranira hafi uyu mugore bavuga ko kumvana amagambo nk’ayo Mukankiko atari igitangaza kuko n’ubusanzwe ari umuntu wakunze kurangwa n’urwango n’ubuhezanguni bukabije wasesewe n’ingengabitekerezo ya giparimehutu.
Iyo ugiye ku rubuga rwe rwa Youtube ntakindi uhasanga usibye kwirirwa acuranga indirimbo za Bikindi zabibaga zikanakangurira Abahutu kwanga Abatutsi ndetse akaba yaranabihaniwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda.
Ku yindi ngingo, Mukankiko yanakomoje ku mpuzamashyaka nka RBB (Rwanda Bridge Builders) n’andi mashyirahamwe yahurizaga hamwe imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yagiye asenyuka urusorongo kubera amakimbirane no kudahuza hagati yabo akavuga ko itiku rya bene Shingiro Mbonyumtwa ryabigiragamo uruhare.
Usibye kwibasira bene mbonyumutwa na Padiri Nahimana Thomas, Mukankiko ubu ni umugore wanzwe cyane muri opozisiyo ikorera hanze kubera ko ubu yahisemo kubandagaza akaba asigaye abita imburamukoro no kuba ntacyo bazabasha kugeraho ngo kuko bamaze imyaka myinshi bakora politiki idatanga umusaruro.
Bamwe bamwita umusazi abandi bakavuga ko ashobora kuba yaracanganyikiwe kuko asigaye yimena inda akavuga amabanga yabo kandi na we ari umwe muri bo.
Azwiho kandi kuvuga amagambo y’ibishegu yuzuye ikinyabupfura gike akunda gukoresha atuka bamwe mu bantu bahoze bakorana muri ayo mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Aheruka kuvuga ko nta shyaka ryo muri opozisyo azongera kujyamo ko ubu yahisemo gukorera politiki ye ku rubuga rwe rwa Youtube ngo kuko yasanze ayo mashyaka ari baringa gusa.
Perezida Paul Kagame ni we wigeze kuvuga ko abantu baba mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akorera hanze bameze nk’isenene zirwanira mu icupa none iryamukuru riratashye kuko ubu hagati yabo birirwa baryana banasubiranamo umunsi ku wundi
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM