Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye Evariste yatangaje ko leta ayoboye yiteguye kuganira n’umuntu wese cyangwa umutwe utavuga rumwe na yo mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.
Ibi Perezida Evariste Ndayishimiye yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abamenyamakuru, i Bujumbura.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi mu ijambo rye, yatangaje ko imitwe irwanya Leta y’u Burundi yose, nka RED-TABARA na FNL ya Aloys Nzabampema ubusanzwe itari imitwe y’iterabwoba yo guterera iyo ko ahubwo ari Abarundi bakeneye ikaze mu gihugu cyabo cy’amavuko.
Nyuma y’ijambo ryatangajwe n’umukuru w’igihugu, abasesenguzi benshi batangiye kuvuga ko yaba yashatse gutegura imitima y’Abarundi hakiri kare cyane cyane abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD agamije kuzongera kwiyamamaza mu matora ya 2025.
Benshi bavuze ko iyi mvugo y’umukuru w’igihugu ije guhindura no kuvuguruza amagambo yakomeje gutangazwa n’abategetsi bakomeye mu Gihugu, bavugaga ko batazigera na rimwe bagirana ibiganiro n’abashatse guhirika ubutegetsi muri 2015.
Si abo gusa kuko bavugaga ko badateze kugirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba zwa RED-TABARA wiswe n’ubwo butegetsi umutwe w’iterabwoba nyuma y’ibitero bitandukanye wagabye mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Hari n’abakeka ko byaba ari ukubera igitutu cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi bibasaba ko bakwihuza n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi .
Biramutse bigenze bityo Leta ikihuza n’abatavuga rumwe nabo, Leta yakongera kubona imfashanyo y’amahanga, ubukene bunuma muri iki gihugu bukagabanuka.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM