Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasobanuye iby’inama z’abayobozi b’Ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda na Uganda, aho yaje gusozwa hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye.
Guhera ku tariki ya 13 Gicurasi, Brig Gen Vincent Nyakarundi uyobora ishami ry’ubutasi mu Gisirikare cy’u Rwanda n’intumwa yari ayoboye bari mu gihugu cya Uganda aho bahuriraga mu nama n’itsinda rya CMI, riyobowe n’umuyobozi wayo, Maj Gen Birungi.
Ni inama zayoborwaga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka mu nhgabo za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Kuri uyu wa Mbere abinyujije mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Twitter, Gen Muhoozi yavuze ko nyuma y’ibiganiro by’iminsi 4 byabereye i Entebbe, abayobozi b’ubutasi mu bihugu byombi biyemeje gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire.
Yagize ati “Nyuma y’iminsi 4 y’ibiganiro hagati y;impande zombie, twageze ku mwanzuro w’amasezerano y’ubufatanye no gukorera hamwe. Reka mbonereho gushimira abayobozi bacu , Perezida Museveni na Perezida Kagame. UPDF irakarama, RDF irakarama.”
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akomeje kugira uruhare mu kongera kubaka umubano ukomeye, hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka itari mike umubano warajemo agatotsi.
Ntihigeze hatangazwa indi myanzuro yavuye muri iyi nama cyangwa ibikubiye mu masezerano, gusa nk’uko inzego bakuriye zigaragara, amasezerano y’ibihugu byombi azaba agizwe no guhana amakuru ku byahungabanya umutekabno w’ibihugu byombi no guhererekanya abakoze ibyaha baba baratorotse ubutabera.
RWANDATRIBUNE.COM