Umubano w’u Rwanda na Uganda utangiye kuzahuka ,nyuma y’ingendo umuhungu wa Perezida Museveni Lt Gen Muhozi Kainerugaba akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka agiriye mu Rwanda, akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Kuva ubwo igihugu cya Uganda gisa naho gitangiye kumva neza ikifuzo cy’u Rwanda cyo guhagarika gukorana no gufasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano. Binyuze kurukuta rwa twitter Lt Gen Muhozi Kainerugaba yihanangirije RNC na Kayumba Nyamwasa ababwira ko atazi icyo bapfyuye na RPF ndetse ko batagomba kongera gukoresha ubutaka bwa Uganda mu kugereza guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Muri Mata 2022 Umukozi wa RNC witwa Robert Mukombozi yahise yirukanwa ku butaka bwa Uganda. Uyu munsi kuwa 16 Gicurasi mu masaha y’igitondo uwitwa Sgt Major Robert Kabera watorotse ubutabera bwa gisirikare agahungira muri Uganda nawe yatawe muri yombi. Gusa haracyavugwa abandi bambari ba RNC muri Uganda nabo isaha ku yindi bashobora kuba bakwirukanwa cyangwa bagahagarikwa gukorera ku butaka bwa Uganda.
Maj Robert Higiro: Maj (RTD) Robert Higiro ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri RNC.
Mu mpera z’Ukuboza 2020 nibwo yerekeje muri Uganda avuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yakirwa n’abahoze ari abayobozi ba CMI barimo Col Sike Asiimwe, wari Umuyobozi wungirije wa CMI akaba n’umuyobozi ushinzwe kurwanya iterabwoba aje mu bikorwa bya RNC yari isanzwe ihuriramo n’Urwego rw’Ubutasi bwa Uganda CMI mu gushimuta Abanyarwanda bakoreraga muri Uganda ibashinja ubutasi.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko Maj Robert Higiro yahawe ibiro muri cya kigo cya Mbuya gikora iyicarubozo Abanyarwanda baba bashimuswe na RNC/CMI.
Lt Sunday Charles: Uyu yari ashinzwe gushakira RNC abarwanyi mu nkambi z’Abanyarwanda nka Nakivala ndetse akabafasha no kugera mu birindiro byayo i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo. Mu buhamya bwatanzwe na Maj Mudathiru yavuze ko kuwa 20 Nyakanga umukozi wa RNC witwa Sunday Charles yaje kubavana mu Nkambi kugirango batangire urugendo rujya muri DR Congo banyuze Tanzania n’u Burundi.
Capt Turabumukiza JMV na Lt Gerard Ntindifa: Nabo bahoze muri RDF baza guhunga igihugu kubera gutinya gukurikiranwa n’ubutabera nyuma yo kubazwa zimwe mu nshingano bari bashinzwe batuzuzaga nk’uko bisabwa hakiyongeraho ikibazo cy’imyitwarire mibi. Ni bamwe mu bambari ba RNC bashishikarizaga Abanyarwanda kuyoboka RNC bababwira ko bari hafi gutera u Rwanda ndetse ko Uganda yari yiteguye kubafasha. Bazwi cyane mu mujyi wa Kampala kubera uruhare rwabo mu gutungira agatoki CMI Abanyarwanda bagombaga gushimutwa. Hari n’abavuga ko bakundaga kwibanda ku bacuruzi bagamije kubakuramo agafaranga.
Proxy Bonabana na Sula Nuwamanya: Aba bombi bakunze kugarukwaho cyane mu biganiro ku mubano w’u Rwanda na Uganda, nk’abantu bakomeje kugira uruhare mu bikorwa bigambiriye guhungabanya umutekano warwo no gushaka kuruhindanyiriza isura, binyuze mu muryango bari barashinze, Self-Worth Initiative waje guhagarikwa na Perezida Museveni mu rwego rwo kunoza umubano w’u Rwanda na Uganda wari warajemo agatotsi .
Bavugwa kandi mu bikorwa byo gushaka abayoboke bajya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa, ababyanze bakaregwa mu rwego rushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI), bagashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Bazwiho kuba bari muri Komite Nshingwabikorwa ya RNC no gukorana na CMI mu gutangaza amakuru y’ibinyoma ku Rwanda no kwibasira abanyarwanda. Bakoranaga kandi n’abandi banyarwanda bari abambari ba RNC nka, Dr. Rukundo Rugari, Emeritthe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, rushimangira nabo bari mu buyobozi bwa RNC muri Uganda.
Lt Mushaija Frank: yamenyekanye cyane mu gutegura inama zari zigamije guhuza ibikorwa bya RNC muri Uganda no kwibasira Abanyarwanda babaga banze kuyoboka uwo mutwe akabashumuriza CMI.
Pasteur Deo Nyirigira: Mu itorero rye AGAPE riherereye mu mujyi wa Mbarara niho haberaga inama zose zari zigamije gushyigikira no gukusanya imisanzu ya RNC akaba n’umwe mu bari bagize komite nyobozi ya RNC mu mujyi wa Mbarara . Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 yaje gushwana na Kayumba Nyamwasa bapfa umuhungu we Felix Mwizerwa waburiwe irengero ari kumwe na Ben Rutabana ,Kayumba Nyamwasa agashinjwa na bamwe mu bayoboke ba RNC ko ariwe wabagambaniye. Bivugwa ko ubu ari muri ARC ( Alliance Rwandais pour le Changement) ya Jean Paul Turayishimiye, Rea Karegeya, Tabita Gwiza n’abandi baheruka kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa bapfa ubwo bugambanyi.
Ntitwabasha kubarondora ngo tubarangize ariko hejuru y’aba hiyongeraho abandi nka Basigo Christophe, Asimwe David ,Mutabaruka Franks Janvier, Ntabanganyimana JMV, Sgt John Nyirigira , Sgt Sam Nkuriye n’abandi bakomeje kwidegembya muri Uganda bakaba ari abakozi bahoraho b’umutwe wa RNC muri Uganda ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba.
Claude Hategekimana