Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022 muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hongeye kubura imirwano hagati y’ingabo z’iki gihugu ,FARDC n’umutwe wa M23.
Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt-Col Guillaume Ndjike Kaïko yemeje aya makuru avuga ko habayeho guhangana na M23 yabagabyeho igitero shuma.
LT Col Ndjike yagize ati“ Turi ahitwa Kabasanza, nibwo M23 yongeye kurenga imbibi irasa ku basirikare bacu bri ku burinzi. Ngira ngo murabizi ko yari yanasohoye itangazo ry’ibinyoma ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo ari imirwano yatinze, kuko kugeza ubu ibintu byasubiye mu buryo”
Ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, M23 yasohoye itangazo ivuga ko FARDC yihuje n’imitwe y’inyeshyamba 6 yatangiye imyitozo ya nyuma y’urugamba hafi n’ibirindiro byayo.
M23 ivuga ko FARDC yagiye ihura kenshi n’abayobora imitwe yitwaje intwaro nka FDLR , Mai Mai Nyatura, CMC n’indi myinshi bagamije kunoza umugambi wo guhuza imbaraga bagamije kuyitera.
Amakuru avuga ko iyi mitwe y’inyeshyamba yemeye guha FARDC batayo y’abarwanyi 600 bazayifasha kugaba ibitero byo kwirukana umutwe wa M23.