Imirwano ikomeye ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na MONUSCO, Mai Mai na FDLR yagize ingaruka ku mutekano wa Kinigi ahamaze kugwa ibisasu bine byangije ibikorwa remezo ndetse bikanakomeretsa umuturage.
Imirwano irakomeje mu duce twa Bunagana, Tshengerero, Rwankuba no mu bice bya Tshanzu na Runyoni.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Rwankuba, ivuga ko ingabo za FARDC zambariye urugamba zifatanyije n’imitwe ya FDLR, CMC NYATURA, APCLS na Mai Mai Guidon, zitera ibirindiro bya M23 biri ahitwa Runyoni na Tshanzu kuva mu masaha ya saa moya za mu gitondo.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune kandi ikomeza ivuga ko biboneye abarwanyi barenga 400 bisukaga mu bice bya Tshengerero, ntibyaciriye aho indege za MONUSCO zifatanyije na FDLR na FARDC na zo zatangiye gusuka ibisasu biremereye mu birindiro bya M23. Ibyo bisasu byagiye birenga ishyamba ry’ibirunga bigwa mu Rwanda.
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri aho ibisasu byaguye mu Kinigi avuga ko ibisasu bibiri byaguye mu kagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi mu masambu y’abaturage, mu gihe ikindi kibombe ku isaha ya saa yine kiguye hejuru y’iduka riherereye mu isoko rya Kinigi kigakomeretsa umuturage umwe.
Ubutumwa bw’ihumure bwagiye butangwa n’abayobozi b’inzego z’umutekano ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, bwasabye abaturage gutuza ndetse bakaguma mu ngo zabo.
Ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda cyangwa ubuyobozi bw’ingabo za FDRC ntacyo baravuga kuri ibyo bisasu bikomeje guterwa mu murenge wa Kingi,dore ko ubwo twandikaga iyi nkuru amabombe yari akigwa muri ako gace.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM