Kuva mu mwaka 2009 umutwe wa FDLR ntacyo wigeze wishisha cyangwa ngo wikange icyo aricyo cyose giturutse ku mitwe y’inyeshyamba z’abakongomani imwe n’imwe kubera ubushuti n’imikoranire hagati yabo.
Hari imitwe myinshi yagiye igaragaza gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR bitewe n’uko hari imwe mu mitwe by’umwihariko iy’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu ihuje neza neza ingengabitekerezo imwe n’umutwe wa FDLR.
Aha twavuga nk’umutwe wa Mai Mai ACPL, Hari umutwe wa Mai Mai CMC/ Nyatura mu gace ka Rutshuru wiyita ko urengera abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu n’undi witwa ANCDH/AFDP ukuriwe na Gen JMV Bonane Nyamuganya na wo uvuga ko urengera abokongomani bo mu bwoko bw’Abahutu mu gace ka Masisi.
Hari kandi na PARECO waje kwinjizwa mu ngagobo za FARDC mu 2009 ariko abatarabashije kwinjizwa mu Ngabo mu gace ka Lubero bayobowe n’uwitwa la Fontaine bakomeza gukorana nayo.
Hiyongeraho n’imitwe nka Mai Mai Kirikichu mu gace ka Bunyakiri, Mai Mai Yakutumba mu Gace ka Fizi n’indi myinshi.
Ku rundi ruhande, hari n’indi mitwe y’abakongomani izirana urunuka na FDLR. Aha twavuga nka FDC (Congolese Defense Force) ugizwe n’abakongomani bo mu Bwoko bw’Abahunde aho uvuga ko ugamije kubarinda ibitero n’ubusahuzi bwa FDLR.
Ku wa 26 Ugushyingo 2011 uyu mutwe wagabye ibitro kuri FDLR maze ubasha kuyirukana mu duce nka Kimua na Ntotoduherereye mu burasirazuba bwa DRCongo n’utundi duce tuhegereye.
Hari na Raila Mutomboki mu gace ka Shabunda wanigeze guhangana na FDLR muri 2011 aho washinjaga FDLR kwica no gusahura abaturage bo mu bwoko uwo mutwe ushingiyeho.
Umutwe wa M23 na wo ni uko ntiwigeze uvuga rumwe na FDLR n’indi tutabasha kurondora.
Kubera izi mpamvu zose abakuriranira hafi intambara z’urudaca zimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa DRCongo, bemeza ko kugira ngo umutwe wa FDLR uranduke burundu, bamwe mu bayobozi y’aba abanyapolitiki n’abasirikare bakuru ba DRCongo Bakunze kugaragaraho gukorana na FDLR bagomba guhindura imyumvire no gukorana n’uyu mutwe.
Ikindi ni uguhindura imyumvire ku baturage bamwe b’abakongomani b’umwihariko abo mu bwoko bw’Abahutu muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru batahwemye gushyigikira no gukorana n’umutwe wa FDLR.
Lt Francois Xavier Second watashye mu Rwanda ku wa 19 Mutarama 2012, yatanze ubuhamya ko mu gihe bamwe mu bategetsi ba DRCongo n a bamwe mu baturage bo muri Kivu ya Ruguru bahagarika gukorana na FDLR, uyu mutwe wacika burundu.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM