Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Bintou Keita yavuze impamvu ikomeye yatumye batangira kurasa ku barwanyi na M23.
Mu itangazo ryasohowe na MONUSCO kuri uyu wa 22 Gicurasi 2022, Madamu Keita avuga ko M23 ari yo yashoje urugamba ku basirikare ba MONUSCO, ibarasaho ubwo bari mu bikorwa byo kugenzura umutekano hafi n’aho umutwe wa M23 wari uhanganiye n’ingabo z’igihugu.
Bintou Keita yavuze ko abasirikare ba MONUSCO bagabweho igitero ubwo bari mu bikorwa byo kurinda impunzi zari mu gace karimo kuberamo imirwano.
Bintou Keita ahamagarira umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ugafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe kimwe n’indi mitwe yose ikorera muri iki gihugu.
Yavuze kandi ko ku bw’umutekano w’abaturage, bakomeza gufasha ingabo z’igihugu gusubiza inyuma ibitero bya M23.
Kugeza magingo aya, M23 iracyahanganye n’ibitero bya FARDC yatewe ingabo mu bitugu na MONUSCO mu bice bya Shangi, Runyonyi, Jomba na Bunagana hafi y’ibirunga by’u Rwanda na Uganda.
RWANDATRIBUNE.COM