Igisirikare cy’u Rwanda cyashyize hanze itangazo ku bisasu byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaguye mu Rwanda bigakomeretsa abaturage ndetse bikanangiza ibikorwa byabo.
Iri tangazo rya RDF ryagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 nyuma y’uko mu bice byo mu Karere ka Musanze haguye ibisasu mu gitondo cy’uyu munsi.
Igisirikare cy’u Rwanda cyasabye itsinda cy’ingabo rya EJVM rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere, gukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ibisasu byarashwe na FARDC bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.
RDF ivuga ko ibi bikorwa byabaye hagati ya saa 09:59′ 10:20′ aho ibyo bisasu byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze ndetse mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera.
Igisirikare cy’u Rwanda gitangaza ko ibi bisasu byakomerekeje abasivile batandukanye ndetse bikaba byanangije ibikorwa binyuranye.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga avuga ko ubu ibintu byamaze gusubira mu buryo ndetse ko n’abakomerekejwe n’ibi bisasu bahawe ubuvuzi bw’ibanze.
RWANDATRIBUNE.COM