Umugaba mukuru w’Ingabo za FLN yatangaje ko umutwe ayobora umaze igihe wugarijwe n’uruhuri w’ibibazo ndetse bikaba byaragize ingaruka ku bikorwa by’uyu mutwe kuko bimaze igihe byaradindiye.
Ibi yabitangarije ku rubuga rwa Youtube ruzwi nka “Umusare” ruheruka gushingwa na Chantal Mutega wahoze ashinzwe icengezamatwara rya FLN ubwo yari agikorera kuri radiyo “Ubwiyunge” ishamikiye kuri uyu mutwe ariko akaza gushinga iye kubera amakimbirane yagiranye na Gen Major Hakizimana Antoine JEVA.
Lt Gen Habimana Hamada avuga ko umutwe wa FLN umaze igihe uhura n’ingorane zitandukanye ndetse ko zanayagiye zikoma mu nkokora ibikowa byabo bikadindiza urugamba rwabo rugamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Akomeza avuga ko muri izo ngorane batabura kwibuka bamwe mu barwanyi ba FLN bo ku rwego rwo hejuru n’abato biciwe mu burasirazuba bwa DRCongo, ababuriwe irengero n’abandi bafashwe bugwate bakoherezwa mu Rwanda ndetse ahita anasaba abayoboke ba CNRD/ FLN gufata umunota umwe bakabibuka.
Yagize ati “Tumaze igihe duhura n’ingorane zitandukanye zagiye zidukoma bikadindiza urugamba rwacu. Muri izo ngorane ntitwabura kwibutsa intwari zacu zatabarutse zahaze amagara yazo zizira kurinda ubusugire n’umutekano w’ipunzi zari zishinzwe. izindi zikagwa ku rugamba ziharanira kubohoza Abanyarwanda…Turabasaba gufata umunota umwe tukibuka izo ntwari zatuvuyemo tutabishaka.”
Akomeza avuga ko mu mezi abiri ashize ibi bibazo byanageze mu buyobozi bukuru bwa CNRD/FLN naho bitewe n’amacakubiri amazemo igihe byatumye inama idasanzwe ya Bureau Politiki Iterana kuwa 11 na 12 Gicurasi mu rwego rwo kugarura umwuka mwiza hagati y’Abayobozi ba FLN bamaze gucikamo ibice ku buryo uyu mutwe ngo usa n’uwasenyutse.
Ati “Ntwarane za CNRD/FLN ndabibutsa ko ahari abantu hatabura urunturuntu. Mu mezi abiri ashize umwanzi wacu yashatse kuduca mu rihumye ngo atubibemo amacakubiri byanatumye urugamba rwacu rudindira. Gusa ahari abagabo ntihapfa abandi kuko kuwa 11 na 12 Gicurasi 2022 inama idasanzwe ya Bureau Politiki ya CNRD/FLN yateranye. abayitabiriye bakaba bari bashishikajwe no kugarura umwuka mwiza mu bayobozi b’intwarane za CNRD/FLN byasaga naho byenda gusenya umuryango wacu. Ibyo byemezo bikaba bikubiye mu itangazo bureau politiki yasohoye tariki ya 14 Gicurasi 2022.”
Lt Gen Habimana Hamada arangiza asaba abayoboke ba FLN Ubwitange, gukanda umutsi no kudacika intege kubera ibibazo uruhuri byugarije CNRD/FLN maze yongeraho ko Imana yonyine ari yo muti w’ibibazo byabo ndetse ko imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umuruho.
Ni mugihe kandi Gen Maj Hakizimana Antoine umwungirije ndetse akaba anayobora ibikorwa bya gisirikare muri FLN amaze igihe yigamba ku mbuga nkoranyambaga ko ingabo za FLN zikomeje urugamba ndetse ko zifite n’ibirindiro mu Ishyamba rya Nyungwe, ibintu atakunze kuvugaho rumwe n’abandi bayoboke ba FLN barimo Chantal Mutega byanatumye asezera kuri radiyo ubwiyunge ngo kuko Gen Maj Kakizimana Antoine JEVA yabahatiraga gutangaza byo bihuha.
Banamushinjaga kandi kubeshya abayoboke b’uyu mutwe nkana agamije kubakuramo indonke, ubu akaba ari bwo umugaba mukuru w’ingabo za FLN Lt Gen Habimana Hamada ashyize ahagaragara ukuri kw’ibimaze igihe bibera muri uyu mutwe usa n’uwamaze gucikamo ibice kubera amakimbirane ari kuwurangwamo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM