Ubwicanyi buteye ubwoba bwongeye kwibasira ishuri ry’incuke muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho umusore w’imyaka 18 yinjiye mu ishuri ry’incuke akarasa abana b’incuke bari baririmo n’abarimu babo .
Iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyaberereye muri Leta ya Texas,aho uyu musore witwa Salvador Ramos yinjiye akarasa abana 18 n’abarezi babo 2 . Cyakora uyu mugizi wa nabi nawe yaje kuhasiga ubuzima kuko abapolisi batabaye , yagerageza kubarwanya bagahita bamurasa.
Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe iperereza muri Amerika bavuze ko Romas yavukiye muri Leta ya North Dakota. Mbere y’uko aboneza akajya kwica abanyeshuri, yabanje kwica Nyirakuru.
Ibi kandi mbere yo gutangira kubikora, yabanje gutangariza kuri Instagram ko agiye gutera ahantu ndetse abimenyesha n’umukobwa bakundanaga. Ndetse uru rubuga yarushyizeho n’imbunda yateganyaga gukoresha mjuri iki gikorwa.
Uyu mugizi wa nabi yahitanye abana bari hagati y’imyaka 8 na 11 y’amavuko. Ibikorwa bya kinyamaswa nk’ibi byaherukaga kuba muri 2018 muri Leta ya Florida ahitwe Parkland. Gusa ubwicanyi bwahitanye abana benshi ni ubwahitanye abana 20 bicanywe n’abarezi babo 6, ibi byabereye mu kigo kitwa Sandy Hook muri Connecticut.
Ibi bibaye mugihe hafi ya Manhattan haherutse kubera ubwicanyi bwakozwe n’umusore w’Umuzungu wishe abantu 10 abarasiye mu isoko riri ahitwa Milwaukee.
Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa Center for Disease Control and Prevention (CDC) hatangajwe ko mu mwaka wa 2020 ko abantu bicishijwe intwaro muri uriya mwaka ari abantu 19,350 ni ukuvuga abangana na 35% ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2019.
Inkomoko idasanzwe ituma iki gihugu kiza mu bihugu bya mbere ku Isi bikorerwamo iki gikorwa cy’Ubunyamaswa , akenshi bituruka ku ngeso yuzuye urwango y’ivanguraruhu ihabarizwa.
Umuhoza Yves