Umuvugizi wa M23, Maj.Willy Ngoma avuga ko aho kugira ngo bicwe n’imitwe nka FDLR, Mai Mai Nyatura, bahitamo kwicwa n’indege za MONUSCO
Ni mu kiganiro Umuvugizi wa M23 yaraye agiranye na Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru aho yavugaga ku mirwano ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Congo.
Maj Willy Ngoma yabwiye VOA ko ingabo zabo zibabajwe n’uburyo ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO) zikomeje kubasukaho ibisasu mu gihe imitwe ya CODECO na ADF NALU ikomeje kwicira abaturage ubusa ariko izi ngabo zikaba ntacyo zibikoraho.
Ati ”Ni yo mpamvu aho kwicwa n’Interahamwe za FDLR na Mai Mai twakwicwa n’iyo MONUSCO. Ikosa twakoze ryo guhungira mu bindi Bihugu ntituzongera kurigwamo na gato tuzagwa mu gihugu cyacu. (https://nuttyscientists.com/) ”
Yakomeje agira ati ”Tuzahangana na bo kugeza ku mperuka, niba batekereza ko tuzasubira muri Uganda nibamenye ko bitazongera kubaho. Twiteguye gupfa duharanira uburenganzira bwacu. Turashaka kubaho neza mu gihugu cyacu hatarimo ivangura na rimwe ,abana bacu ababyeyi bacu bakaba mu mahoro kandi tuzabiharanira.”
Hashize icyumweru umutwe wa M23 wubuye imirwano, ariko ukaba ukomeje gushinja ingabo za Guverinoma kuba nyirabayazana w’iyi mirwano.
Ikinyamakuru Actualite.cd gikomeye muri Congo, kivuga ko byibuze ibice 70% by’ibice bigize Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo byamaze gufatwa n’inyeshyamba za M23.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM