Mu ntambara imaze iminsi ihanaganishije Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23 haravugwamo ko igisirikare cya FARDC kiri kwifashisha abarwanyi b’umutwe wa FDLR-FOCA.
Nyuma y’uko ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo gifashwe na M23, amakuru agera kuri Rwandatribune aremeza ko ingabo za FARDC zari zaramaze guhunga icyo kigo rugikubita ahubwo zihitamo guha ikiraka abarwanyi ba FDLR kugira ngo ari bo bakomeza kurwana ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru “Dignite du kivu” gikorera mu ntara ya Kivu ya Ruguru, na yo aremeza ko abarwanyi ba FDLR bagerageje kurwana ku kigo cya Rumangabo hafi umunsi wose ariko bikarangira M23 ikigaruriye ku munsi w’ejo Tariki ya 25 Gicurasi 2022 mu masaha y’umugoroba
Ikindi ni uko kuva iyi mirwano yatangira, umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma atahwemye kuvuga ko FARDC iri kubagabaho ibitero ikoresheje abarwanyi ba FDLR-FOCA byumwihariko ibitero byibasiye uduce twa Cyanzu na Runyoni duherereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru mpuzamahanga BBC ku mugoroba wo kuwa 24 Gicurasi 2022, Maj Willy Ngoma yavuze ko icyatumye begura intwaro, ari ubushotoranyi bw’ingabo za Leta zakomeje kubatera zifatanyje na FDLR.
Maj Willy Ngoma yanongeyeho ko icyo bishyuza Leta ari ukwibuka amasezerano y’i Adis Abeba ndetse ko kugeza nubu biteguye kuganira na Leta mu gihe yabishaka
Hari n’andi makuru aheruka kujya hanze ndetse ibinyamakuru bitandukanye byo muri DRCongo nka Radio Okapi, Media Congo n’ibindi bigaragaza uburyo bamwe mu bayobozi ba FARDC barimo Gen Maj Cirumwami ukuriye ubutasi bwa FARDC muri operasiyo sokola 2, Batumije imitwe y’inyeshyamba ku ikubitiro umutwe wa FDLR/FOCA n’indi mitwe y’abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu ikorera mu Teritwari ya Rutshuru na Masisi nka Mai Mai ACPL, Mai Mai CMC/ Nyatura mu gace ka Rutshuru wiyita ko urengera abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu n’undi witwa ANCDH/AFDP ukuriwe na Gen JMV Bonane Nyamuganya na wo uvuga ko urengera abokongomani bo mu bwoko bw’Abahutu mu gace ka Masisi.
Iyi nama ngo ikaba yari igamije gushyiraho batayo idasanzwe ihuriweho n’iyo mitwe mu rwego rwo gufasha FARDC guhangana na M23 ndetse Maj Silencieux wo muri FDLR ahabwa ubuyobozi bukuru bw’iyi batayo.
Ibi byanakomojweho na Perezida Tshisekedi mu nama aheruka kugirana n’abayobozi bakuru b’ingabo na Police ku nzego zose mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Kinhasa. Nubwo yagaragaje kudashyigikira icyo gikorwa ntibyabujije ko iyo batayo special iyobowe na FDLR ubu iri mu rugamba irwana na M23.
Mu gihe Leta ya DRCongo ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ariko Leta y’u Rwanda ikaba ikomeje kubihakana, haribazwa impamvu leta ya DRCongo n’ingabo zayo FARDC bongeye gukorana no kwifahisha umutwe wa FDLR, mu gihe uyu mutwe ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba no kugira imigambi yo guhungababanya umutekano w’u Rwanda .
Si ubwa mbere ariko DRCongo yaba yifashishie FDLR/FOCA mu ntambara irwana kuko no ku butegetsi bwa Laurent Desire Kabila n’umuhungu we wamusimbuye Joseph Kabila guhera mu mwaka wa 2000 Kugeza mu mwaka wa 2003 bifashishije abarwanyi ba FDLR mu ntambara bari bahanganyemo na CNDP ya Laurent Nkunda .
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko niba FARDC idahagaritse imikoranire na FDLR-FOCA ahubwo igahitamo gukomeza gukorana nayo bishobora kongera gukurura umwuka mubi hagati ya DRCongo n’u Rwanda mu gihe Ibihugu byombi byari bitangiye kubaka umubano mwiza kuva mu 2019 ubwo perezida Tshisekedi yajyaga ku butegetsi.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko se FARDC ntiyemerewe gusaba unufasha aho ishatse? None se ibonye nta gatege ifite igahitamo kwifashisha abaganda ba ADF NALU,
abanyarwanda ba FDLR cg abarundi ba RED TABARA hari itegeko yaba yishe dore ko izo nyeshyamba ziba zirwanira ku butaka buyoborwa na FDLR?
Ubugoryi bwa frdc nukivuga ko u Rwanda rurigufasha M23 kdi nayo irigufashwa na fdrl. Ibi ni ubugoryi n’ubusazi. Barwane bareke umunwa