Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yahakanye ibyatangajwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, avuga ko ibibazo bibera muri iki Gihugu cy’igituranyi ari cyo bireba ubwacu.
Yolance Makolo yatangarije ibi The New Time nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala avugiye ijambo mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye ashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.
Yolande Makolo yagize ati “Imirwano iri hagati ya FARDC na M23 ni ikibazo cya Condo ubwayo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC agomba kuvuga impamvu FARDC yifatanyije na FDLR/Interahamwe bakarasa ku butaka bw’u Rwanda tariki 19 Werurwe 2022 nanone bakabisubira tariki 23 Gicurasi 2022.”
Muri iki kiganiro yagiranye na The New Times kuri uyu wa kane tariki 26 Gicurasi 2022, Yolande Makolo yavuze ko DRC ikwiye gutanga ibisobanuro kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi byisubiyemo.
Ati “U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirwano iri kubera muri DRC ndetse ntirunashaka kwinjira mu bibazo bireba DRC.”
Makolo yavuze ko u Rwanda ruhora rwifuza kubana neza n’Ibihugu by’ibituranyi ndetse bigafatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu karere.
Ati “Ni yo mpamvu Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) yasabye itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura imipaka gukora iperereza ku bisasu byarashwe mu Turere twa Musanze na Burera.”
RWANDATRIBUNE.COM