Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari umusirikare ukomeye muri Uganda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yageneye ubutumwa umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, awusaba kumanika amaboko cyangwa ikagabwaho ibitero karundura.
Gen Muhoozi Kainerugaba yageneye ubutumwa uyu mutwe wa FDLR nyuma y’uko ukomeje kuvugwaho gufasha igisirikare cya DRC (FARDC) mu mirwano igihanganishije na M23 muri Repubulika Ihanarina Demokarasi ya Congo.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, Muhoozi yongeye kwibutsa uyu mutwe wa FDLR ko barimo abasize bakoze amahano mu Rwanda bakica Abatutsi muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Yibukije uyu mutwe ko igisirika cya Uganda giherutse kurwanya umutwe wa ADF uhungabanya Uganda usanzwe ufite ibirindiro muri DRC, abwira FDLR ko ari yo itahiwe.
Yagize ati “Nyuma yo kurandura ADF, tugiye kwibanda ku Nterahamwe ziri mu Burasirazuba bwa DRC. Abicanyi bishe abavandimwe bacu mu 1994. (https://www.dipprofit.com/) Igihe cyo kuvugana kigiye kurangira.”
Yaburiye uyu mutwe wa FDLR, ati “Interahamwe zose zigomba kumanika amaboko kandi zikishyikiriza itsinda ry’ingabo rizegereye yaba UPDF cyangwa RDF.”
Yakomeje avuga ko uyu mutwe nutamanika amaboko, uzagabwaho ibitero muri “operasiyo ya nyuma twamaze kwemeza ko izitwa ‘Operation Rudahigwa’.”
Umutwe wa FDLR wakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda aho wagiye ugaba ibitero mu Rwanda mu bice byegereye DRC ndetse ukica abanyarwanda bamwe ukanasahura imyaka n’amatungo bya bamwe.
Gusa abakurikiranira hafi uyu mutwe, bemeza ko nta mbaraga ugifite kuko washegeshwe bikomeye uretse ko ukomeza guhungabanya umutekano wa hato na hato ariko ibyo wakunze kurota byo gufata u Rwanda byo byamaze kuwusiga.
RWANDATRIBUNE.COM