Perezida wa Ukraine Volodmly Zelenksy na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson bakomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku nsinzi ingabo z’Uburusiya zikomeje kugaragaza mu Ntara ya Donbas iherereye mu burasirazuba bwa Ukraine.
Perezida Zelesnky avuga ko ukuboko k’Uburusiya kuri kurushaho kujya hejuru cyane mu Ntara ya Donbas ndetse ko ibintu biri kurushaho kugenda biba bibi. Mu minsi ibiri ishije Perezida Zelenky yari yatangaje ko umubare w’Ingabo z’Uburusiya n’ibikoresho by’intambara byazo bisumba kure iby’ingabo za Ukraine mu ntambara iri kubera mu Ntara ya Donbas, byanatumye asaba ibihugu byo mu burengerazuba kumuha intwaro ziremereye zirasa kure zo mu bwoko bwa Launch Rocket Missile Sytem na ARLM. Iki kifuzo cya Zelenky cyahise cyakiranwa amababoko yombi na Perezida Joe Biden avuga ko Amerika igiye kwiga ku buryo ibyo izo ntwaro zagezwa muri Ukraine.
Ku rundi ruhande Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson ku munsi w’ejo tariki ya 27 Gicurasi 2022 yatangaje ko atewe ubwoba no kwegera imbere kw’ingabo z’Uburusiya mu ntara ya Donbas asaba ibihugu bigize nato kumva ubusabe bwa Perezida Zelensk bwo guha Ukraine intwaro ziremereye zirasa kure zo mu bwo bwa Long range Rokcet Missile na ALRM.
Yagize ati:” Mfite ubwoba ko Perezida Putin ku giciro gikomeye kuriwe ubwe ndetse n’ingabo z’Uburusiya bakomeje kwigarurira uduce twa Donbas ,ari nako bakomeza kwegera imbere. Icyo ingabo za Ukraine zikeneye ubu ni intwaro zikomeye zirasa kure nka Launch Rocket system, MLRS, kugirango zibafashe guhangana n’intwaro zikomeye z’Abarusiya kandi aha niho isi iri kwereza ubu”
Boris Jonhnson yanagaragaje kudashyigikira ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine n’Uburusiya, agereranya Perezida Vladimir Putin nk’ingona.
Izi mpungenge z’abategetsi b’u Bwongereza na Ukraine zije nyuma yaho Ingabo z’Uburusiya zikomeje kwigira imbere mu buryo bwihuse mu ntara ya Donbas ndetse zikaba ziri hafi kuyigarurira yose.
Ku mugoraba wo kuwa 27 Gicurasi 2022 ,Uburusiya bwatangaje ko bwamaze kwigarurira undi mujyi wa Lyman uherereye mu burasirazuba bw’akarere ka Donesnky ho mu Ntara ya Donbas ndete ku munsi w’ejo hari amashusho yagaragaje ingabo z’Uburuiya ziri kuzamura amadarapo y’Uburusiya ku biro bikuru by’uyu mujyi. Gufata uyu mujyi birafasha ingabo z’Uburusiya kwigarurira ku buryo bworoshye undi mujyi wa Slavyansk ari naho zishaka guhita zerekeza.
Ni mu gihe kandi umujyi munini wa Severodonestk uri kuberamo imirwano ikomeye ndetse ukaba nawo uri hafi kwigarurirwa n’ingabo z’Uburusiya kuko 2/3 byawo bimaze kugotwa ndetse imirwano ikomeye ikaba irimbanyije. Ingabo za Ukraine zivugako urugamba rwo kurinda uno mujyi rukomeye cyane.
Ingabo z’uburussiya kandi zivuga ko zasenye bimwe mu birindiro by’ingabo za Ukraine mu mugi wa Dnipropetrovk zikoresheshe Misile yo mu bwoko bwa Skander.
Ku rundi ruhande Etat Major y’Ingabo za Ukraine ivuga ko yahanuye indege y’intambara y’Uburusiya yo mu bwoko bwa Su-35 mu majyepfo y’agace ka Kherson. Ikomeza ivuga ko Uburusiya buri kohereza ingabo n’amato y’intambara n’indege zirwanira mu kirere mu gace Zaporizhzhia ziturute mu gace ka Cremea kigaruriwe mu mwaka wa 2014. Ikomeza ivuga ko Ingabo z’Uburusiya ziri kubaka umuhora wa gatatu kugirango zibashe gukomeza ibirindiro byazo biherereye mu Magepfo ya Ukraine ndetse zikaba ziri no gukaza ibirindiro byazo mu gace ka Kherzon.
Sergui Lavrov, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru yavuze ko Umuryango wa OTAN wamaze gushoza intabara yeruye ku Burusiya n’Abarusiya mu buryo bwose bushoboka kandi ngo nayo ubwayo ntikibihisha.
Claude Hategekimana