Umwe mu bayobozi b’umutwe w’inyeshyamba zirwanira ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye uburengenzira Leta ya Kinshasa n’igisirikare cyayo FARDC, kugirango atangire ahige bukware inyeshyamba za ADF NALU yemeza ko azi aho zihishe muri Teritwari ya Beni.
Ibi Gen Janvier Karaire usanzwe ayobora inyeshyamba z’aba Mai Mai, ACPLS yabitangarije kuri Radio Kivu 1 ikorera mu mujyi wa Goma.
Gen Karairi avuga ko Teritwari ya Beni itazigera ibona amahoro mu gihe inyeshyamba za ADF zikidegembya, ari naho yahereye asaba uburenganzira bwo kuzihiga cyane ko we yemeza ko azi aho zahungiye ibitero bya UPDF na FARDC.
Gen Karairi yakunze kuvuga ko adashaka guteza umutekano muke mu gihugu cye. Mu mwaka 2021 yigeze gutangaza ko ashyize intwaro hasi,gusa yaje kwisubiraho avuga ko mu gihe umutekano muke ukigaragara mu burasirazuba atiteguye kuba yareka kurwana n’abarwanya igihugu cye.
Hari abafashe ubutumwa bwa Gen Karairi nko kunenga mu buryo buteruye igisirikare cya Congo Kinshasa ko kidashoboye, ndetse mu kiganiro yatanze yahishuye ko na UPDF yaje kwifatanya nacyo babaniwe guhuza bitewe n’ikinyabupfura gike kiranga benshi mu basirikare b’iki gihugu.