Ahaberaga imirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’inyeshyambaza M23 muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo hari ituze kuva muri weekend, gusa ubu hari intambara ya politiki no gushinjanya.
Ingabo za DR Congo zasohoye ibimenyetso by’amajwi n’amashusho y’abasirikare babiri b’u Rwanda zivuga ko bafatiwe hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo baraje gufasha M23.
Aboshye amaboko, umwe muri bo, Cpl Nkundabagenzi Elysee, yumvikana avuga ko bageze muri Congo kuwa gatatu babwiwe ko baje kurwanya umutwe wa FDLR warashe mu Rwanda.
Ariko igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko abo basirikare bashimuswe n’ingabo za Congo bari butaka bw’u Rwanda.
Mu nama y’ubumwe bwa Africa i Malabo muri Guinea Equatorial kuwa gatandatu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu birimo kubera muri Congo.
Vincent Biruta yabwiye iyo nama ko mu gushinja u Rwanda, DR Congo “iba iyobya uburari yirengagiza ko ingabo zayo zifatanya na FDLR”, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
“Ni ibinyoma” – Willy Ngoma
Umuvugizi wa M23 ahakana ko u Rwanda rurimo kubafasha, yabwiye BBC ko ibivugwa n’ibyerekanwa n’ingabo za DR Congo ari ibihimbano kandi ari “ibinyoma”.
Yemeza ko ahaberaga imirwano ubu hari agahenge gusa ati: “Ariko igihe icyo aricyo cyose byose byakongera’.
M23 kandi ku cyumwru nijoro yasohoye itangazo rishinja leta kuba yarananiwe kubahiriza amasezerano yagiranye nabo mu 2013, 2019, 2021 n’ayandi.
Major Willy Ngoma uvugira inyeshyamba za M23 avuga ko ingabo za leta FARDC ari zo zateye ibirindiro byabo.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM