Uwahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Casivita yatangaje ko ikibazo cy’imitwe y’inyeshyamba kiri muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, kitakagombye kureberwa mu moko.
Uyu mugabo wahoze ari Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru akaza kuvanwaho na Etat de Siege ubwo bakuragaho ubutegetsi bwa gisivili bagashyiraho ubwa gisirikare murwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru, yanditse amagambo akomeye ku rukuta rwe rwa Twitter asobanura ku kibazo cy’inyeshyamba zibarizwa muri Congo.
Yatangiye agira ati “uretse no mu isi no mu ijuru ntibibaho, gushyira abantu mu gatebo kamwe? ibi ntibyakemura ikibazo cy’umutekano kiri muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, byaba bimeze nko kuzimya umuriro uwumenamo Peterori, aha rero aho kuzima twaba turi kuwuha izindi mbaraga ziyongera kuzambere.”
Yakomeje avuga ati “Abahutu bose si inyeshyamba za Nyatura, Abanande bose si AbaMaimai, Abatutsi bose ntibaba muri M23 kandi n’Aba Luba bose ntibaba muri Kamwinasapu, ntitwakagombye kurebera ikibazo aho kitari rero kuko iyo uvuze muri rusange ntamuti w’ikibazo uba uri gutanga ahubwo uba uteje ikibazo gisumba icya mbere.”
Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru aherutse kumvikana yita Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda inyeshyamba za M23, ndetse asaba n’abandi baturage gufata imihoro bakabatemagura.
Iyi mvugo yuzuye ubunyamaswa ntiyashimishije benshi ndetse n’umuvugizi wa Guverinoma yagaragaje ko yitandukanyije n’imvugo y’uyu mupolisi.
Muri iki gihugu cya Congo habarizwa imitwe myinshi yagiye ijyaho ivuga ko irinda umutekano w’ubwoko bwabo,gusa ntibivuze ko abagize ubwo bwoko baba ari inyeshyamba.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM