Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bari bashimuswe n’Igisirikare cye.
Yabyemeye nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida wa Angola, Joao Lourenço unayobora umuryango w’Ibiyaga bigari (ICGLR) wanashyizweho nk’umuhuza hagati y’u Rwanda na DRCongo.
Perezida Joao Lourenço yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yemeye kurekura aba basirikare babiri b’u Rwanda mu rwego rwo gucogoza umwuka mubi uri hagati y’Ibihugu byombi.
Joao Lourenço yagize ati “Tshisekedi yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda baherutse gufatirwa ku butaka bwa DRC.”
Perezida Joao Lourenço kandi yanaganiriye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bifashishije Video conference.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi birebana ay’ingwe kubera ibirego bishinjacyaha birimo ibyo kuba DRC yararashe ibisasu by’ibibombe mu Rwanda.
DRC kandi ikomeje gufatanya n’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda nderse bakaba baranafatanyije gushimuta bariya basirikare babiri b’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yaganiriye n’abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda ikabamenyesha ibi bikorwa by’ubushotoranyi biri gukorwa na DRC.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yamenyesheje abo badipolomate ko mu gihe DRC yakomeza kurasa ku Rwanda, na rwo rutazarebera kuko na yo izitabara.
RWANDATRIBUNE.COM