Nyuma y’uko umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ujemo agatotsi bikagira ingaruka ku rujya n’uruza, Abacuruzi bambukiranya umupaka w’u Rwanda na Congo uzwi ku izina rya petite Bariere na Grande Bariere, babyukiye kuri Stade y’Akarere ka Rubavu mu rwego rwo kugaragaza akababaro ko kuba batari kubasha kujya kujya muri Congo dore ko kuva intambara ya M23 yakubura kwambuka byabaye ikibazo gikomeye.
Ibi bije nyuma y’uko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, atangaje ko bagomba gufunga imipaka abinyujije kuri Twitter, ndetse na Visi Guverineri agahamagarira abaturage gutema Abanyarwanda, bihera Aho ibibazo biba byinshi ku bambukaga bajya muri DRC.
Ibi bibazo bimaze iminsi hagati y’Ibihugu byombi, byanatumye sosiyete y’Indege y’u Rwanda ya RwandAir ihagaritswe kujya muri DRC aho yajyaga ahantu hatatu hose.
Ibi byagize ingaruka zikomeye ku banyarwanda bambukiraga ku mipaka ihuza ibihugu byombi kuko uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kwambuka bwahise buhindurwa.
Aho kwambukira kuri Laisse passe na passport bahinduramo kwambukira kuri permit de sejour uwaba atayifite ntiyambuke.
Ntibyaciraga aho gusa kuko uwabaga ageze hakurya nawe yahuraga n’ingorane zitandukanye zirimo no guhohoterwa.
Ibi byagize ingaruka kubifashisha iyi mipaka bajya cyangwa bajya gihahira muri iki gihugu cy’Abaturanyi dore ko benshi ari ho bakorera akazi kabo ka buri munsi.
Ibikorwa by’ ubucuruzi bikorerwa mu mujyi wa Goma biganjemo Abanyarwanda benshi mu gihe no mu mujyi wa Gisenyi naho higanjemo abanye-Congo bityo izi ngamba zafashwe zatumye imihahiranire y’ibihugu byombi itagenda neza ndetse abacuruzi benshi barahahombera cyane.
Nk’ urugero abacuruzi bacuruza ibintu byangirika barahombye cyane bikaba biri mu mpamvu zatumye abacuruzi b’Abanyarwanda bajya muri Congo bazindukira kuri Stade Umuganda bigaragambya kugira ngo bagaragaze akababaro kabo kandi ko inzara igiye kubica kuko barya ari uko bavuye muri Congo.
Barasaba ababishinzwe ko bakwinjira muri iki kibazo umutekano ukagaruka hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubuhahirane bukongera bugasagamba.
RWANDATRIBUNE.COM