Nyuma yuko operation shujaa ikorwa ku bufatanye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’icya Uganda, ijemo ibibazo, Ibihugu byombi byemeje ko ikomeza yongererwa igihe cy’iminsi 60.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022 ubwo igisirikare ku mpande zombi cyakoranaga inama.
Iyi nama yahuje amatsinda abiri ayobowe na General Majoro Kayanja Muhanga ku ruhande rwa Uganda na General Majoro Bombele Lohola Camille kuri ruhande rwa RDC.
General Majoro Bombele Lohola Camille wa FARDC, yasabye abaturage bo ku mpande z’Ibihugu byombi gutanga umusanzu muri ibi bikorwa bigamije gutsinsura umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bw’ i Kampala.
Yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahaherereye abarwanyi b’uyu mutwe bagiye bakwirwa imishwaro nyuma yo kugabwaho ibitero bakagenda biremamo udutsiko bagamije kongera kwishyira hamwe ngo bakomeze ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano.
Operation Shujaa yari yahuye n’imbogamizi nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yanze kongerera ingengo y’Imari abasirikare bari muri uyi operation.
Nanone kandi abategetsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bo bari bagiye impaka kuri iyi operation bavuga ko yatangijwe bitabanje kumvikanwaho mu buryo bunoze n’inzego zose z’ubutegetsi.
Gusa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aherutse gutangaza ko umutwe wa ADF yamaze kurandura burundu.
RWANDATRIBUNE.COM