Itsinda ry’abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riyobowe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, ryakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Anthony Blinken, rimusobanurira imiterere y’ibibazo by’umutekano mucye uvugwa mu Gihugu cyabo.
Christophe Lutundula wari kumwe kandi n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu, bakiriwe na Anthony Blinken i Washington kuri uyu wa 01 Kamena 2022.
Aba bayobozi basobanuriye uyu mukuru wa Dipolomasi ya USA, imiterere y’ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RDCongo.
Aba bayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi baganiriye kuri ibi bibazo by’iterabwoba bikorwa n’imitwe y’iterabwoba irimo M23 ndetse ngo n’ibibazo by’ibihugu by’ibituranyi bikomeje gutera inkunga iyi mitwe.
Bisa nk’ibyumvikana ko bashakaga kuvuga u Rwanda nyamara iki Gihugu cyo cyahakanye kivuye inyuma ibi birego byo gutera inkunga uyu mutwe wa M23.
U Rwanda rwakunze kugaragaza ko ibibazo biri muri RDC ari iby’iki Gihugu ubwacyo kuko uyu mutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo bafite ibyo barwanira.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Anthony Blinken yizeje ubufasha RDCongo, avuga ko nkuko Igihugu cye gisanzwe gikorana n’iki Gihugu cya Congo mu bikorwa binyuranye birimo iby’amahoro n’umutekano, bazakomeza kubishyigikira.
Yaboneyeho kandi gushima ingamba zafashwe zo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye hifashishijwe inzira y’ibiganiro biri kubera i Nairobi bihuza ubutegetsi bwa RDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro.
Gusa mu nama y’akanama k’umutekano muri RDCongo yabaye mu cyumweru gishize, yakuye M23 muri ibi biganiro nyuma yo kwemeza uyu mutwe nk’uw’iterabwoba.
RWANDATRIBUNE.COM