Kuva kuri uyu wa 04 Kamena 2022 i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hateraniye inama yahuje inzobere mu bya gisirikare ziturutse mu bihugu binyamuryango bya EAC ,yigira hamwe uko hashyirwaho umutwe uhuriweho ugamije kurwanya imitwe y’inyeshyamba irimo M23,FDLR na ADF.
Iyi nama y’izi nzobereye yatangijwe na Lt Gen Ndima Kongba Constant uyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru,akaba na Komanda Mukuru w’ingabo zihanganye n’umutwe wa M23 .
Atangiza iyi nama Gen Ndima yavuze ko ije igamije gusuzuma no gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateraniye i Nairobi kuwa 21 Mata 2022.
Izi nzobere mu bya gisirikare ziturutse mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Burundi, Sudani y’Epfo , Uganda,u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , yaganiriwemo uko umutwe uhuriweho n’ibi bihugu washyirwaho hagamije kurandura imitwe yitwara gisirikare ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Lt Gen Muhindi wari uhagarariye Kenya muri iyi nama yabwiye abayitabiriye ko igihe kigeze ngo umutwe w’ingabo uhuriweho ushyirweho hato ngo ibirimo kubera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bitazakwira no mu bindi bihugu binyamuryango.
Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje amahari , aho DR Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23, mu gihe u Rwanda narwo rushinja iki gihugu gukorana na FDLR no kurasa ku butaka bwarwo.