Nyuma y’aho akanama k’Umuryango w’Abibumbye kaburijemo ibirego byatanzwe na Guverinoma ya Congo Kinshasa bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, hari abaturage b’iki gihugu bavuga ko UN yaba ibererekera u Rwanda iyo bigeze ku bibazo by’umutekano w’Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Kuri iki cyumweru tariki ya 05 Kamena, mu kinyamakuru Media Congo hasohotse inkuru ifite umutwe ugira uti:” Le Conseil de sécurité inapte face à Paul Kagame” cyangwa “Akanama k’umutekano ka UN gatinya guhangana na Paul Kagame” ugenekereje mu Kinyarwanda.
Iyi nkuru ivuga ko yakusanyirijwemo ibitekerezo bya rubanda nyamwinshi y’Abanyekongo, bavuga ko mu myanzuro yose aka kanama gafata basanga ibobamiye ku Rwanda mu gihe ibibazo bivugwa bifitanye isano n’umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nkuru bigaragara ko yuzuye amarangamutima atagira ibimenyetso yasohotse,nyuma y’uko kuwa 04 Kamena 2022, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi kanzuye ko ibirego Guverinoma ya Congo Kinshasa yakagejejeho ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 nta shingiro bifite.”
Ibi byabaye nk’ibitunguye abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari bamaze igihe bakinirwa ikinamico n’abasirikare bayoboye intara ya Kivu ya Ruguru bakomeje kotswa igitutu no gukubitwa inshuro n’abarwanyi b’umutwe wa M23.
Imvano y’ibi byose ni igisebo aba bayobozi barangajwe imbere na Lt Gen Ndima Constant, Gen Maj Cirimwami na Brig Gen Sylvain Ekenge bakomeje guhura nacyo mu rugamba bahanganyemo na M23 . Ni urugamba banahuruje indi mitwe yitwara gisirikare bakabaye barwanya ngo bifatanye barebe ko batsimbura M23 mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu.
Kuzimya umuriro ukoresheje Lisansi!
Abasesenguzi batandukanye bakibona amasezerano FARDC yagiranye n’imitwe 6 y’inyeshyamba bumvikanye ko izayifasha kurwanya M23 ,nayo ikabafasha kubaha ibikoresho, bahise bagereranya iki gikorwa nko kuzimya inkongi y’umuriro ukoresheje amavuta[peteroli).
Kubera ko na nyuma y’uko ubu bufatanye butahinduye imigendekere y’urugamba, FARDC yahimbye ikinyoma ubwo yakoreshaga abasirikare b’u Rwanda bashimutiwe ku mupaka bari ku burinzi nk’ikizibiti cyerekana ko u Rwanda rufasha M23 nyamara bagatungurwa no gusanga ikinyoma cyabo UN igikubitiye ahareba inzega!
Mu tangazo rigenewe abanyamakuru rwasohowe n’umuryango wabibumbye ryibukije ko Congo igomba gufasha abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba gusubira mu buzima busanzwe, ndetse n’imitwe y’abanyamahanga ikorera ku butaka bw’iki gihugu ikamburwa imbunda mbere yo gusubira ku butaka bw’ibihugu yakomotsemo nta mananiza ahabaye.
Twabibutsa ko ibirego byo gushinja u Rwanda gutera inkunga M23 byagejejwe mu kanama k’umutekano ka UN na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu Christophe Lutundula Apala Pen’Apala.